Ijambo rya Nyakubahwa Madame Jeannette Kagame mu
Transkript
Ijambo rya Nyakubahwa Madame Jeannette Kagame mu
Ijambo rya Nyakubahwa Madame Jeannette Kagame mu “Umuhango wo gutangiza ukwezi kwahariwe umugore n’umukobwa” Musanze 8 Werurwe 2013 1 Ba Nyakubahwa ba Ministres Nyakubahwa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Honorable UN Resident Coordinator; Nyakubahwa Intumwa ya Rubanda uhagarariye Ihuriro ry’Abagore mu Nteko n’abandi badepite muri hano; Madame Mayor w’Akarere ka Musanze n’Abandi bayobozi b’Uturere muri hano; Madame Muyobozi wungirije w’Inama y’Igihugu y’Abagore; Babyeyi, Bana bacu; Bavandimwe b’Intara y’Amajyaruguru yatwakiriye; Nongeye kubasuhuza! Uyu munsi nishimiye kuba ndi kumwe namwe mu kwizihiza umunsi mpuzahanga wahariwe umugore n’umukobwa, uhuzwa no gutangiza ukwezi kw’ibikorwa bitandukanye by’ubukangurambaga. Turashimira ubuyobozi bw’igihugu cyacu kuba bwubahiriza ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’umugore n’umugabo, bigamije guhesha ishema umuryango ndetse n’igihugu cyose muri rusange. Nk’uko abambanjirije byasobanuwe, tumaze kumenyera ko uku kwezi gutangizwa n’icyumweru cyahariwe uburezi bw’umukobwa. Tumushishikariza kwigirira icyizere, akiga amashami yose n’ibyiciro byose, kandi akaba indashyikirwa. Ni muri urwo rwego nagira ngo twongere dushimire abakobwa bose batsinze neza twita “ Inkubito z’Icyeza”. 2 Mumfashe kandi dushimire ababyeyi “Malayika Murinzi” bakomeje kugira umutima wa kibyeyi, wo kwakira abana batagira kivurira no guha imiryango abarererwaga mu bigo by’imfubyi. Mbonereho kandi no gushimira abantu bakomeje gufatanya na leta gushyira mu bikorwa politiki yo guteza imbere uburezi bw’umukobwa, cyane cyane One UN Family ; n’abadufasha muri politiki yo gusubiza abana mu miryango, bityo bagafasha Inama y’igihugu y’Abana kugera kuri iyi ntego. Ubu hari ibigo byamaze gufungwa, nka Centre Girimpuhwe Remera na Mpore-Pefa mu Karere ka Kicukiro na Cite de la Misericorde mu Karere ka Huye1. N’aho bitarafungwa ariko, ababyeyi batangiye kwitabira gahunda yo kwakira abana mu muryango. Abo babyeyi bose bakaba bashobora no kwibumbira mu “Ihuriro rya ba Malayika Murinzi”, kuko ubu ayo mahuriro amaze gushyirwaho mu turere 27; twizera ko n’ahasigaye zizahagera vuba. Mu babyeyi ba Malayika Murinzi bahawe ishimwe uyu munsi, harimo batanu (5) bakiriye mu miryango yabo abana b’impfubyi babaga mu kigo cya Orphelinat Noel yo ku Nyundo, babikanguriwe na Komisiyo y’Igihugu yita ku Bana ku bufatanye bw’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu n’Umuryango Unity Club. Ndashimira cyane Ihuriro ry’Abagore bari mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda (FFRP) bashyikirije Unity Club inka 5 zihabwa abo babyeyi. Nasaba bagenzi banjye bo muli Unity Club bamfashe gushimira ababigize mo uruhare. Tuzakomeza no gufatanya mu kubagira inama ngo zizabageze ku musaruro ushimishije. 1 Amakuru yatanzwe n’Inama y’Igihugu ishinzwe Abana 3 Dukomeze duhuze imbaraga twite cyane cyane ku gukumira ko abana bakomeza kujyanwa mu bigo by’imfubyi. Imiryango ikangurirwe gusubirana umuco wo kurerera umuvandimwe cyangwa incuti igihe batabarutse. Ntitwakwibagirwa kandi no gushimira Abafatanyabikorwa biyemeje gutanga umusanzu muri uku kwezi kwahariwe umugore n’umukobwa, binyujijwe mu nsanganyamatsiko igira iti: “Uburinganire n’ Ubwuzuzanye bihesha Agaciro Umuryango”. Aha twashimira abafatanya bikorwa bacu. Iyi nsanganyamatsiko irashimangira intero igihugu cyacu cyihaye muri uyu mwaka yo “ Kwigira”. Imiryango imaze gusobanukirwa “kwigira” icyo ari cyo haba ubwuzuzanye hagati y’umugabo, umugore ndetse n’abana. Ubwo bwuzuzanye bwashimangira ihame ry’uburinganire, buganisha ku guhesha agaciro umuryango ndetse n’igihugu cyacu. Ababyeyi bihaye iyo ntego yo “kwigira” bakuzuzanya bagateganyiriza abana mbere yo kubyara, bakarwanya ubukene mu miryango bigatuma abana babaho neza. Mu gihe hari abana b’imfubyi kandi nabwo Hagize n’ababa imfubyi kandi nk’uko byahoze tukagira ba “Malayika Murinzi”. Umwana w’umukobwa abashije kumva ko ari ngombwa “kwigira”, byamufasha kwiha intego bityo tukagira ababyeyi b’ejo b’indashyikirwa. Muri iyi minsi, hagenda hagaragara ikibazo cy’abana b’abakobwa batwara inda bikabatesha kurangiza amashuri yabo. Ababyeyi rero turasabwa kongera umurego ku burezi bw’ibanze, abana bakiri bato no kubaha urukundo ruhagije. 4 Kimwe mu bikorwa by’ingenzi biteganijwe muri uku kwezi harimo “ Umugoroba w’Ababyeyi”. Uyu mugoroba rero ukwiriye kurenga kuba urubuga rwo gukemuriramo amakimbirane, ahubwo ukaba urubuga rwo kuyakumira, kwiyungura ubwenge no kujya inama hagati y’ababyeyi bombi, umugabo n’umugore. Bimwe mu byaganirwamo hakabamo: Guteganyiriza ejo hazaza (kubyara abo ubashije kurera, kubateganyiriza, kubaha uburere n’uburezi nk’umurage) Gushishikarira umuco w’isuku ku bana n’abantu bakuru n’aho dutuye, kurya indyo yuzuye ifasha kugira ubuzima bwiza. Gushishikarira gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi no mirimo ya buri minsi nko gukoresha “biogas” na” rondereza” Guhugurana ku buryo bwo kuganiriza abana n’urubyiruko Guhana ubumenyi mu gukora imishinga no kugana ibigo by’imari Guhugurana ku burenganzira n’amategeko ashimangira ihame ry’ubwuzuzanye n’uburinganire bigamije iterambere. Nk’igihugu, uburinganire n’ubwuzuzanye bumaze gutera intambwe igaragara. Hakenewe gushyira ingufu ku “ Umuntu ku giti cye” no ku “ Umuryango”, kugira ngo birenge kuba ihame cyangwa itegeko bibe “ UMUCO” uzaragwa n’abana batuvukaho. Abakobwa bacu rero, kumenya “kwigira”, kuko igihugu cyakoze ibyo gishoboye, bahabwa amahirwe angana, kandi bafite n’ingero nziza bakurikiza nk’uko ziriya nk’ubito z’icyeza nka Emeline Cishahayo2 yabibagaragarije. Abakobwa nimuzamure imitsindire yanyu ku buryo haboneka imibare myinshi y’abatsindira mu rwego rwa mbere (1st Division) 2 Yabaye Inkubito y’Icyeza, ubu yigisha muri “ Nursing School-‐Gicumbi” azatanga ubuhamya kuri uyu munsi 5 mu byiciro byose aho kugira ngo abenshi bagaragare mu rwego rwa gatatu n’urwa kane. Ababyeyi n’abarezi dufatanye rero, kugirango tubafashe kuzamura imitsindire yabo. Ndongera kubasaba nkomeje Bana b’abakobwa, guhindura imyumvire no kwizera ko mushoboye kandi mwishoboye, bityo mwirinde uwahungabanya icyerecyezo mwihaye. Umugoroba w’ababyeyi nugirwe umuco nk’uko gukora umuganda ubu bimaze kuba umuco. Bizagere aho bibyara ‘umugoroba w’umuryango’ aho ababyeyi n’abana bahura bakaganira ku iterambere ryabo. Mu gusoza nagira ngo nongere nshimire inzego zose n’abitabiriye uyu muhango. Twongera gushimira by’umwihariko Inkubito z’icyeza na ba Malayika Murinzi, basabwa kuba urumuri rw’abandi. Nagira ngo nongere nsabe ababyeyi guha agaciro cyane uburezi bw’ibanze mu muryango, no kwirinda amakimbirane ayo ari yose, kuko agira ingaruka ku baba komokaho. Dukomeze kandi gufasha leta gusubiza abana mu muryango no kubaha urukundo igihe bamaze kubakira. Nongere mpumurize abantu bose ko iyi gahunda izakoranwa ubwitonzi. • Abayobozi b’ibigo by’imfubyi nibumve ko gahunda yafashwe igamije kurengera abana mbere na mbere. • Abayobozi ku nzego z’ibanze bakomeze gukangurira abaturage iyi gahunda, kandi bagire uruhare mu gukurikirana imiryango yakiriye abana. 6 • Abafatanyabikorwa bose mukomeze gukomeza gufatanya n’Inama y’Igihugu Ishinzwe Abana, gushyira mu bikorwa iyi gahunda yo kurerera abana mu miryango. Sinakwibagirwa kandi kongera gushishikariza Abagore kwibumbira muri koperative no gukorana n’ibigo by’imari bizigama, no gukomeza kwihugura mu gukoresha inguzanyo; Abanyarwanda twese muri rusange dukomeze kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bihesha agaciro umuryango. Nkaba mboneyeho gutangiza ku mugaragaro Ukwezi kwahariwe Umugore n’Umukobwa ndetse n’ “Umugoroba w’Ababyeyi” Mugire umunsi mwiza. 7
Benzer belgeler
Umutwe wa 2
Ishuri ry’icyumweru ry’abana ni imwe mu nkingi zikomeye ivugabutumwa mu
matorero rigomba kwitaho by’umwihariko. Kugirango iryo vugabutumwa mu bana
rikorwe neza, ni ngombwa ko dushyira imbaraga mu g...
Izina - World Bank
bushakashatsi bukazakorerwa mu tugari 25 tw’aka karere, tukazaganira n’abantu bita ku
burere bw’abana bari munsi y’imyaka 8 y’amavuko.
Muri buri kagari tuzasura ingo 5 zirimo nibura umwana uri muri...
Day of the African Child - Nyagatare - 19th June 2016
myigire, ariko no mu gutoza imico myiza, abo bana n'uburere bwiza
muri rusange, tujya tunabona ko rimwe na rimwe, abana bumva
ibyo abarezi bababwira kuruta abandi bantu.
Ntabwo twakwirengagiza kand...