INCUTI MU BUZIMA
Transkript
kinyarwanda Indyo yuzuye n’Imirire mibi Incuti mu buzima Ibiribwa bitera imbaraga Ibiribwa bitera imbaraga ni iki? Bikora bite? Ibiribwa bitera imbaraga biha umubiri imbaraga ukeneye ngo umuntu akore, agende, yiruke, aseke, arye anahumeke. Ni izihe ngero z’ibiribwa bitera imbaraga muzi? • Ibijumba • Imyumbati • Ubugari ibiribwa bitera imbaraga incuti mu buzima Indyo yuzuye n’ImIrIre mIbI | 3 • Imyungu • Umuceri • Porici • Ibitoke • Umugati • Ingano, amasaka n’ibindi binyampeke incuti mu bu zima Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 2 Ibiribwa bitera imbaraga incuti mu bu zima Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 3 Ibiribwa byubaka umubiri Ibiribwa byubaka umubiri ni iki? Bikora bite? • Ibiribwa byubaka umubiri biwufasha gukura no kwisana. Bifasha imitsi yacu kwirema, uruhu rwacu rukisana iyo twakomeretse, amagufwa yacu agakura mu ngufu no mu burebure bikanafasha imisatsi n’inzara byacu gukura. Ni izihe ngero z’ibiribwa byubaka umubiri muzi? • Inyama z’inka n’iz’ihene ibiribwa byubaka umubiri incuti mu buzima Indyo yuzuye n’ImIrIre mIbI | 5 • Amafi • Inyama z’inkoko • Ibikomoka ku matungo birimo amagi, amata, foromaje • Ibishyimbo • Ubunyobwa • Za rantiye • Udusimba turibwa incuti mu bu zima Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 4 Ibiribwa byubaka umubiri incuti mu bu zima Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 5 Ibiribwa birinda indwara Ibiribwa birinda indwara ni iki? Bikora bite? • Ibiribwa birinda indwara birinda umubiri gufatwa n’indwara. Ibiribwa byifitemo za vitamini nk’imboga n’imbuto bifasha ubwirinzi bw’umubiri wacu bigatuma ugumana ubuzima bwiza. Ni izihe ngero z’ibiribwa birinda indwara muzi? • Imyembe • Inanasi ibiribwa birinda indwara incuti mu buzima Indyo yuzuye n’ImIrIre mIbI | 7 • Inyanya • Puwavuro • Karoti • Citrouille cyangwa isombe • Okra • Amavoka • Amapapayi • Intoryi • Imboga za Dodo • Epinari incuti mu bu zima Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 6 Ibiribwa birinda indwara incuti mu bu zima Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 7 Ibiribwa bikorerwa mu nganda “Ibiribwa bikorerwa mu nganda” ni iki? • Ibiribwa bimwe na bimwe bikorerwa mu nganda ntibibarirwa mu moko 3 y’ibiribwa twavuze. Abana n’abantu bakuru bashobora kurya ibiribwa bikorerwa mu nganda kubera ko biryoshye cyangwa bibashimisha, nyamara nta cyo bifasha imibiri yabo na gato. Akenshi, ibyo biribwa byangiza imibiri yabo biyuzuzamo isukari n’ibinure byinshi maze bikayibuza gukora neza. ibiribwa bikorerwa mu nganda incuti mu buzima Indyo yuzuye n’ImIrIre mIbI | 9 Ni ibihe biribwa cyangwa ibinyobwa byitwa ko bikorerwa mu nganda bikaba biryohera cyane cyangwa bifite ibinure byinshi? (Akira ibisubizo by’ababishaka maze ubaze amazina y’ibiribwa bimenyerewe bikorerwa mu nganda zo mu gace batuyemo.) • Fanta • Biswi • Imitobe iryohera cyane • Ifiriti • Za gato • Imbombo Ibi biribwa biraryohera cyane kubera ko bigira isukari n’umunyu mwinshi, ariko si byiza ku mubiri wacu. Ntibitanga ingufu nyinshi, ntibifasha kubaka amagufwa n’imitsi bifite ubuzima bwiza kandi ntibirinda umubiri indwara zandura. N’ubwo bimwe muri ibi biribwa bihendutse kandi bikaba biryoha cyane, tugomba kubyirinda. Bishobora kuba bibi cyane ku bana kubera ko baba bagikura kandi bakaba bashobora gufatwa n’indwara vuba kurusha abantu bakuru. Abana bakenera ibiribwa birimo intungamubiri kugira ngo imibiri yabo ikurane ingufu. incuti mu bu zima Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 8 Ibiribwa bikorerwa mu nganda incuti mu bu zima Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 9 Konsa Konsa incuti mu buzima Ni ibihe biribwa n’ibinyobwa bibereye abana bato (bafite munsi Ese abagore babana n’ubwandu bwa SIDA bashobora konsa abana y’amezi 6)? babo nta kibazo? Indyo yuzuye n’ImIrIre mIbI | 11 • Amashereka yonyine ni cyo kiribwa n’ikinyobwa cyiza • Yego, iyo batangiye gufata imiti igabanya ubukana nibura ku bana mu mezi 6 ya mbere yabo yo kubaho. Mu mezi amezi 3 mbere yo kubyara kandi bagakomeza kuyifata atandatu abanza, abana ntibaba bakeneye ibiribwa igihe bonsa. Iyo umubyeyi atatangiye imiti igabanya cyangwa ibinyobwa ibyo ari byo byose, habe yewe n’amazi. ubukana nibura mu mezi 3 abanziriza kubyara, agomba Amashereka yifitemo intungamubiri zose umwana kugaburira umwana we amata y’ifu akoresheje amazi akenera. meza. Umubyeyi agomba konsa umwana we incuro zingahe (iyo afite munsi y’amezi 6)? • Umwana agomba konka nibura incuro 8 ku munsi, Ese umubyeyi agomba konsa umwana igihe kingana iki? • Kugeza ku myaka 2 cyangwa hejuru yayo, kubera ko amashereka aha umwana ifunguro, imbaraga n’ubwirinzi amanywa n’ijoro, uko abikeneye. Konsa umwana kenshi ku ndwara. Nyuma y’amezi 6, umwana ashobora bituma amabere y’umubyeyi akora amashereka menshi gutangira kurya ibiribwa bikomeye. kurushaho. Kuki konsa ari byiza ku bana? • Amashereka aha umwana muto intungamubiri zose Ni gute umubyeyi ashobora gukora amashereka menshi? • Uko umubyeyi yonkeje, amabere ye arushaho gukora amashereka menshi. Iyo umwana ari gukurura imoko, akenera. Konsa kandi bifasha kurinda impinja n’abana amabere y’umubyeyi arabyumva agakora amashereka bato kurwaragurika kuko amashereka arimo abasirikari menshi. b’umubiri w’umubyeyi bafasha kwirinda indwara. Nta yandi mata ayo ari yo yose afite aba basirikari. Amata akomoka ku matungo cyangwa ay’ifu muyatekerezaho iki? Ese si meza ku bana? Ese abagore bakora iki iyo bafite ikibazo cyo kutabasha konsa? • Bashobora gusaba ubufasha ku kigo nderabuzima, cyangwa gusaba abagore babimenyereye mu giturage kubafasha. • Oya, amata akomoka ku matungo aba akomeye ku mwana kuko igifu kitabasha kuyagogora, kimwe n’amata y’ifu. Iyo amata y’ifu akoreshejwe amazi yanduye ashobora gutera umwana impiswi, ikaba ari indwara mbi cyane ku bana. incuti mu bu zima Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 10 Konsa incuti mu bu zima Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 11 Abakobwa n’Abahungu Ni bande bakeneye ibiribwa byinshi, abakobwa cyangwa abahungu? • Abakobwa n’abahungu bakenera ibipimo bingana by’ibiribwa. Bose bakenera ibiribwa by’amoko yose bihagije kugira ngo bakure neza kandi bagire ubuzima bwiza ku mubiri no mu bwenge. Kuki rimwe na rimwe imiryango iha abahungu n’abagabo ibiribwa byinshi kurusha abakobwa n’abagore? abakobwa n’abahungu incuti mu buzima Indyo yuzuye n’ImIrIre mIbI | 13 • Ibisubizo biratandukanye. Ni iki wakora ngo ufashe imiryango kugaburira no kwita ku bakobwa nk’uko babikorera abahungu n’abagabo? • Igisha imiryango ko abahungu n’abakobwa bakenera ibipimo bingana by’ibiribwa by’ubwoko bwose kugira ngo bakure banatere imbere uko bikwiye. • Igisha imiryango ingaruka mbi z’imirire mibi n’uburyo ishobora kubera umuryango umutwaro ukomeye, tutibagiwe gutera abana ubumuga buhoraho, n’ibindi. Rimwe na rimwe, abana bato – abakobwa cyangwa abahungu – ntibabasha kurya byinshi kubera ko bakuru babo barya vuba bakabacura. Ugomba gufasha imiryango kugenzura ko abana mu kigero cyabo bahabwa ibiribwa bihagije by’ubwoko bwose kuri buri funguro bafashe. incuti mu bu zima Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 12 Abakobwa n’Abahungu incuti mu bu zima Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 13 Bwaki yumisha n’Ibyimbisha bwaki yumisha n’ibyimbisha bwaki yumisha incuti mu buzima bwaki ibyimbisha Plumpy’nut Indyo yuzuye n’ImIrIre mIbI | 15 Kuki abana bafite munsi y’imyaka 5 baba bashobora kugira ibibazo by’imirire mibi? • Abana bafite munsi y’imyaka 5 bakenera indyo yuzuye ifasha umubiri n’ubwenge bwabo gukura neza. Iyo imibiri n’ubwenge byabo bidakuze neza, bishobora kubagiraho ingaruka mbi mu buzima bwabo bwose. Ni abahe bana bafite munsi y’imyaka 5 baba bashobora kwibasirwa n’imirire mibi? • Abana bavukanye ibiro bike cyane • Abana bafite basaza babo na bashiki babo bapfuye bakurikiranye • Abana bato mu muryango ufite abana benshi, cyangwa abana bafite abavandimwe benshi bavutse ari indahekana • Abana barwaye imbasa, inkorora idakira, impiswi, ubwandu bwa SIDA cyangwa izindi ndwara zikomeye • Abana bakuwe ku ibere imburagihe • Impanga • Imfubyi Bwaki yumisha n’ibyimbisha bisobanura iki? • Bwaki yumisha n’ibyimbisha zombi ni indwara ziterwa n’imirire mibi. Ni ibihe bimenyetso bya bwaki yumisha? • Kubyimba inda • Imitsi irashonga • Uruhu rurakururuka, amagufwa agasigara yanitse • Kugira intege nke cyane • Gusonza cyane Ni ibihe bimenyetso bya bwaki ibyimbisha? • Imisatsi itukura cyangwa yacuranye ku bana • Amaboko, amaguru n’ibirenge bibyimbaganye • Kugira umwuma • Ibindi bimenyetso by’ubu burwayi bisa n’ibya bwaki yumisha Bwaki yumisha n’ibyimbisha ziterwa n’iki? • Kutabona indyo yuzuye, cyane cyane ibiribwa birimo za poroteyini n’imyunyu ngugu. Ibi bikunze kubaho ku mwana uvanywe ku ibere, iyo umwana atarya ngo ahage cyangwa iyo atagaburirwa ibiribwa byubaka umubiri nk’amagi, amata, inyama cyangwa ibishyimbo. Ugomba gukora iki iyo usanze umwana wo mu rugo ushinzwe arwaye bwaki yumisha cyangwa ibyimbisha? • Kumwohereza ku kigo nderabuzima ako kanya. Uwo mwana avurirwa ku kigo nderabuzima maze umuryango we ugahabwa Plumpy’nut. Byongeye kandi ugomba kohereza uwo muryango muri Gahunda y’Ubufasha (POSER) kugira ngo uhabwe imfashanyo y’ibiribwa ndetse n’inyigisho zerekeye uburyo bwo gutegura indyo yuzuye. • Amaboko, amaguru, na/cyangwa mu maso bibyimbaganye incuti mu bu zima Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 14 Bwaki yumisha n’Ibyimbisha Bwaki yumisha incuti mu bu zima Bwaki ibyimbisha Plumpy’nut Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 15 Guhorota kubera ubwandu bwa SiDa Guhorota kubera ubwandu bwa SIDA Kuki abantu babana n’ubwandu bwa SIDA baba bafite ibyago byinshi byo kugaragaraho imirire mibi? Guhorota kubera ubwandu bwa SiDa incuti mu buzima Gahunda y’ubufasha (POSER) Indyo yuzuye n’ImIrIre mIbI | 17 • Abantu babana n’ubwandu bwa SIDA akenshi bagira ibibazo by’imirire mibi kubera ko bafatwa n’indwara zandura zituma imibiri itakaza ibiro ntinabashe kwakira intungamubiri. • Abantu babana n’ubwandu bwa SIDA akenshi ntibarya ibihagije cyangwa se ntibarya ibiribwa birimo intungamubiri kubera ko bumva badashaka kurya cyangwa se ntibitabweho uko bikwiye. Guhorota kubera ubwandu bwa VIH/SIDA bisobanura iki? • Abantu babana n’ubwandu bwa SIDA akenshi batakaza ibiro byinshi kubera kurwara indwara zandura no kutarya ibihagije. Iyo muntu ubana n’ubwandu bwa SIDA ananutse ku buryo budasanzwe, babyita guhorota kubera ubwo bwandu bwa SIDA. Ni ibihe bimenyetso byo guhorota? • Kunanuka birenze urugero • Imitsi irashonga • Uruhu rurakururuka, amagufwa agasigara yanitse. incuti mu bu zima Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 16 Guhorota kubera ubwandu bwa SIDA Guhorota kubera ubwandu bwa SIDA incuti mu bu zima Gahunda y’Ubufasha (POSER) Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 17 Kubura amaraso Kubura amaraso Kubura amaraso incuti mu buzima ibiribwa birimo feri inyongera ya feri Kubura amaraso bisobanura iki? Indyo yuzuye n’ImIrIre mIbI | 19 • Igihe mu maraso nta feri ihagije irimo. Feri ni intungamubiri ifasha mu kuzengurutsa umwuka mwiza (ogisijeni) mu mubiri wose. Ni izihe mpamvu zitera kubura amaraso? • Kutarya ibiribwa birimo umunyu uhagije nk’inyama n’imboga rwatsi. Iyo umugore asamye, agomba kujya kwisuzumisha ku kigo nderabuzima agahabwa inyongera y’umunyu wa feri. Agomba kandi kurya ibiribwa birimo feri buri gihe kugira ngo yirinde kubura amaraso. Ni nde ufite ibyago byinshi byo kubura amaraso? • Abagore batwite kubera ko imibiri yabo igomba gukora amaraso menshi agomba no gutunga umwana atwite. Ayo maraso akeneye inyongera ya feri nyinshi kugira ngo atware umwuka wa ogisijeni mu mubiri anafashe umwana gukura. Ni ibihe bimenyetso byo kubura amaraso? • Umwera mwinshi ku mubiri incuti mu bu zima • Kweruruka cyane mu bitsike by’amaso no mu kanwa • Inzara zihinduka umweru • Umunaniro ukabije • Kubura umwuka Wakora iki usanze umwe mu bagore batwite usuye afite ikibazo cyo kubura amaraso? • Hita umwohereza ku kigo nderabuzima ako kanya aho azahabwa inyongera y’ikinini cya Feri ku buntu. Nyuma yo kuva ku kigo nderabuzima, mwigishe ibijyanye n’ibiribwa bikungahaye kuri feri nk’imboga rwatsi, inyama, amata n’amafi, kandi umwigishe we n’umuryango we ko abagore batwite bagomba kurya birenze ibisanzwe mu nyungu zabo n’iz’abana babo bagikura. Ugomba kandi kwibutsa abagore bose batwite kujya ku kigo nderabuzima muri gahunda ihoraho yo kwisuzumisha mbere yo kubyara. Igihe cyo kwisuzumisha mbere yo kubyara, umuganga asuzuma ko umubyeyi nta kibazo cyo kubura amaraso afite. Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 18 Kubura amaraso Kubura amaraso incuti mu bu zima Ibiribwa birimo feri Inyongera ya feri Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 19 Kutabona neza nijoro Kutabona neza nijoro Kutabona neza nijoro incuti mu buzima ibiribwa bikize kuri Vitamini a inyongera ya Vitamini a Indyo yuzuye n’ImIrIre mIbI | 21 Kutabona neza nijoro bisobanura iki? • Iyo umuntu adashobora kubona nijoro cyangwa ahantu hari urumuri ruke ubusanzwe yagombye kubona Kutabona neza nijoro biterwa n’iki? • Kubura vitamini A mu biribwa ku buryo bukabije Ni ba nde bafite ibyago byo kutabona nijoro kurusha abandi? • Abana bafite munsi y’imyaka 5 bashobora kugira iki kibazo kubera ko amaso yabo aba agikura, biryo bakaba bakeneye vitamini A kurusha abantu bakuru kugira ngo bagire amaso abona neza. • Abagore batwite bakenera Vitamini A nyinshi kugira ngo yunganire ifunguro ryabo ubwabo n’iry’abana babo bakeneye gukura. Iyo batabonye vitamini ihagije, bo cyangwa abana babo bashobora kurwara. Ni ibihe bimenyetso byo kutabona neza nijoro? bantu bazima. Bishatse kuvuga ko amaso ye aba atabasha kubona mu mwijima, ubusanzwe adufasha kuvangura amasura n’ibintu. • Iyo kutabona neza nijoro bitavuwe bishobora gutera ubuhumyi bwa burundu. Ukora iki iyo umenye ko umuntu afite ikibazo cyo kutabona neza nijoro? • Mwohereze ku kigo nderabuzima ako kanya aho azahabwa inyongera ya Vitamini A ku buntu. • Igisha abaturage ibirebana no kutabona neza nijoro n’uburyo babyirinda, barya amafunguro akungahaye kuri Vitamin A nk’amacunga, imbuto n’imboga (karoti, imyungu, amapapayi) n’inyama y’umwijima. • Igisha ababyeyi uko bagomba guhora baha abana bafite munsi y’imyaka 5 inyongera ya Vitamini A nk’uko biteganywa ku mafishi yabo y’ikingira. • Umuntu utabona neza nijoro ashobora kugonga ibintu kubera ko ataba abasha kureba mu mwijima kimwe n’abandi incuti mu bu zima Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 20 Kutabona neza nijoro Kutabona neza nijoro incuti mu bu zima Ibiribwa bikize kuri Vitamini A Inyongera ya Vitamini A Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 21 Umwingo no Kubura Iyodi umwingo no Kubura iyodi umwingo incuti mu buzima inyongera ya iyodi Umwingo ni iki? Indyo yuzuye n’ImIrIre mIbI | 23 • Umwingo ni inyonjo cyangwa ikibyimba kiburungushuye kiza mu ijosi Umwingo uterwa n’iki? • Imyakura yo mu ijosi irabyimba cyane kubera ko umuntu atarya ibiribwa byinshi birimo Iyodi, urugero nk’umunyu wa iyodi ubwawo, imboga zeze ku butaka burimo iyodi, ibyera mu mazi, amagi n’ibikomoka ku matungo. Ubugari bw’ imyumbati bwa buri gihe na bwo bushobora gutera umwingo kubera ko imyumbati ibuza umubiri gukoresha Iyodi. Ni ba nde bafite ibyago byo kurwara umwingo kurusha abandi? • Abana bafite munsi y’imyaka 15 hamwe n’abagore bageze mu kigero cyo kubyara (imyaka 15–45) ni bo bakunze kurwara umwingo ku buryo bw’umwihariko. Mu miryango imwe, abana n’abagore bahabwa ibiribwa bitarimo Iyodi, noneho ibiribwa bifite Iyodi (amagi, umunyu n’ibikomoka ku matungo) bikabikirwa abagabo. Ibyo bishobora gutera ingorane zikomeye cyane. incuti mu bu zima Ni gute kubura Iyodi bishobora kuzahaza abana? • Abana bafite ikibazo cyo kubura Iyodi mu mubiri bashobora kugira ibibazo bihoraho mu mikurire y’ubwenge bwabo. • Iyo umugore utwite afite ikibazo cy’ibura rya Iyodi mu mubiri, ubwonko bw’umwana atwite bushobora kwangirika burundu cyangwa uwo mwana akagira ibibazo mu mikurire y’ubwenge bwe. Ibi bisobanura ko ubwonko bw’umwana budakura uko bikwiye. Umwana uhorana ibibazo by’imikurire y’ubwonko ashobora kutabasha kuvuga cyangwa ntakore imirimo neza. Uwo mwana ashobora kutabasha kwiga gusoma cyangwa kwiyambika cyangwa kwigaburira. Wakora iki umenye ko umuntu arwaye umwingo? • Mwohereze ku kigo nderabuzima ako kanya aho azahabwa inyongera ya iyodi ku buntu. • Igisha abaturage akamaro ko kurya ibiribwa bikize kuri iyodi nk’umunyu wa iyodi ubwawo, imboga zeze ku butaka bufite iyodi, amafi, amagi n’amata. Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 22 Umwingo no Kubura Iyodi Umwingo incuti mu bu zima Inyongera ya iyodi Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 23 Ibyiciro byo gupima MUAC ibyiciro byo gupima muac 1.Shakisha umwenge w’agashumi gapima MUAC. 1. Shakisha umwenge w’agashumi ko ko gupima muac. incuti mu buzima incuti mu bu zima 2. Shyira umwenge ku rutugu rw’ibumoso rw’umwana, amabara y’agashumi areba ku nkorora y’umwana. 2.Shyira umwenge ku rutugu rw’ibumoso rw’umwana, amabara y’agashumi areba ku nkorora y’umwana. Indyo yuzuye n’ImIrIre mIbI | 25 Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 24 Ibyiciro byo gupima MUAC 1.Shakisha umwenge w’Agashumi ko ko gupima MUAC. incuti mu bu zima 2.Shyira umwenge ku rutugu rw’ibumoso rw’umwana, amabara y’agashumi areba ku nkorora y’umwana. Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 25 Ibyiciro byo gupima MUAC ibyiciro byo gupima muac 3.Pima umwanya uri hagati y’umwenge n’inkokora y’umwana. 3. Pima umwanya uri hagati y’umwenge n’inkokora y’umwana. incuti mu buzima incuti mu bu zima 4. Shakisha hagati na hagati y’urutugu n’inkokora. aho hagati ni ho uza gupimira muac. 4.Shakisha hagati na hagati y’urutugu n’inkokora. Aho hagati ni ho uza gupimira MUAC. Indyo yuzuye n’ImIrIre mIbI | 27 Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 26 Ibyiciro byo gupima MUAC 3.Pima umwanya uri hagati y’umwenge n’inkokora y’umwana. incuti mu bu zima 4.Shakisha hagati na hagati y’urutugu n’inkokora. Aho hagati ni ho uza gupimira MUAC. Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 27 Ibyiciro byo gupima MUAC ibyiciro byo gupima muac 5.Shyiraho agashumi gapima MUAC ukazengurukije akaboko k’umwana hagati na hagati y’urutugu n’inkokora. 5. Shyiraho agashumi gapima muac ukazengurukije akaboko k’umwana hagati na hagati y’urutugu n’inkokora. incuti mu buzima incuti mu bu zima 6. Seseka agace ko hasi mu mwenge w’agashumi. 6.Seseka agace ko hasi mu mwenge w’agashumi. Indyo yuzuye n’ImIrIre mIbI | 29 Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 28 Ibyiciro byo gupima MUAC 5.Shyiraho agashumi gapima MUAC ukazengurukije akaboko k’umwana hagati na hagati y’urutugu n’inkokora. incuti mu bu zima 6.Seseka agace ko hasi mu mwenge w’agashumi. Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 29 Ibyiciro byo gupima MUAC ibyiciro byo gupima muac Umutuku Icyatsi kibisi Umuhondo 7. ibara/sentimetero ubona mu mwenge ni cyo gipimo cya muac, kikaba cyerekana uko imirire y’umwana ihagaze. incuti mu buzima ibiva mu gupima muac Indyo yuzuye n’ImIrIre mIbI | 31 7.Ibara/sentimetero ubona mu mwenge ni cyo gipimo cya MUAC, kikaba cyerekana uko imirire y’umwana ihagaze. Iyo MUAC yerekanye umutuku (sentimetero 5.5–11) = umwana agomba guhita yoherezwa ku kigo nderabuzima ako kanya. Iyo ari umuhondo (sentimetero 11–12.5) = imirire y’umwana iba igomba gukurikiranwa kandi umuryango ukigishwa uburyo bwo kumugaburira indyo yuzuye. Iyo ibara ari icyatsi kibisi (sentimetero 12,5 cyangwa zirenga) = umwana aba afite ubuzima bwiza. Umuryango ugomba gushimirwa no gukomeza ishyaka ryo kugaburira umwana neza. incuti mu bu zima Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 30 Ibyiciro byo gupima MUAC Umutuku Icyatsi kibisi Umuhondo 7.Ibara/sentimetero ubona mu mwenge ni cyo gipimo cya MUAC, kikaba cyerekana uko imirire y’umwana ihagaze. incuti mu bu zima Ibiva mu gupima MUAC Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 31 Kubyimbagana kubera imirire mibi Kubyimbagana bigararaga ku birenge by’umwana, ku bice byo hepfo by’amaguru, ku maboko, mu maso, rimwe na rimwe no ku mubiri wose. Kubyimbagana bishobora guterwa n’ibintu byinshi, ariko iyo bigaragara ku birenge byombi by’umwana, akenshi biba biterwa n’imirire mibi, by’umwihariko kubura intungamubiri za poroteyini. Akenshi kubyimbagana bikunze kujyana na bwaki ibyimbisha. Iyo ujombye urutoki mu gice cy’akaguru kabyimbaganye, ikimenyetso cy’urwo rutoki akenshi gikomeza kugaragara. Ibyo byitwa kubyimbagana. Kubyimbagana kubera imirire mibi incuti mu buzima incuti mu bu zima Indyo yuzuye n’ImIrIre mIbI | 33 Kubyimbagana bishobora guterwa n’ibintu byinshi. Nyamara kandi, iyo umwana atababara iyo ukoze ahabyimbye ku kaguru, akenshi icyo aba ari ikimenyetso cyo kubyimbagana guterwa n’imirire mibi. Iyo umwana ababara, uko kubyimbagana gushobora kuba kwatewe n’indi mpamvu. Uwo mwana agomba koherezwa ku kigo nderabuzima. Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 32 Kubyimbagana kubera imirire mibi incuti mu bu zima Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 33 Ifishi yo Gukurikirana Imyaka n’Ibiro by’Umwana Iyi fishi ikoreshwa mu kuzuza amakuru arebana n’imikurire y’umwana uko igihe kigenda. Ayo makuru yandikwa ku mafishi ni imyaka n’ibiro. ifishi yo Gukurikirana imyaka n’ibiro by’umwana incuti mu buzima incuti mu bu zima Indyo yuzuye n’ImIrIre mIbI | 35 Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 34 Ifishi yo Gukurikirana Imyaka n’Ibiro by’Umwana incuti mu bu zima Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 35 Kugaburira abana Plumpy’nut Kugaburira abana Plumpy’nut Plumpy’nut ni ikiribwa ikaba n’umuti. Ihabwa abana bafite imirire mibi ikabije. Nta bwo bagomba kuyisangira n’undi muntu uwo ari we wese. Plumpy’nut ni ikiribwa n’umuti ku bana bafite imirire mibi gusa. incuti mu buzima incuti mu bu zima Karaba intoki no mu maso mbere yo kugaburira umwana Plumpy’nut. bika Plumpy’nut ipfundikiye. Indyo yuzuye n’ImIrIre mIbI | 37 Urera umwana agomba gukaraba intoki ndetse agakarabya n’umwana intoki no mu maso akoresheje amazi meza n’isabune mbere yo kumugaburira Plumpy’nut. Urera umwana agomba kugirira isuku ibiribwa byose akabipfundikira kugira ngo abirinde isazi. Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 36 Kugaburira abana Plumpy’nut Plumpy’nut ni ikiribwa n’umuti ku bana bafite imirire mibi gusa. incuti mu bu zima Karaba intoki no mu maso mbere yo kugaburira umwana Plumpy’nut. Bika Plumpy’nut ipfundikiye. Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 37 Kugaburira abana Plumpy’nut Kugaburira abana Plumpy’nut Gaburira umwana ibipimo bito bito bya Plumpy’nut incuro nyinshi ku munsi (kugeza ku ncuro 8). incuti mu buzima Kirazira kuvanga Plumpy’nut n’amazi. Indyo yuzuye n’ImIrIre mIbI | 39 Abana bafite imirire mibi rimwe na rimwe ntibakunda kurya. Urera umwana akwiye kumuha Plumpy’nut nke maze akamushishikariza kurya ( kugeza ku ncuro 8 ku munsi) Plumpy’nut ni ryo funguro ryonyine umwana akeneye igihe ari gufata imiti. KIRAZIRA kuvanga Plumpy’nut n’amazi (cyangwa ibindi binyobwa) mbere yo kuyigaburira umwana. incuti mu bu zima Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 38 Kugaburira abana Plumpy’nut Gaburira umwana ibipimo bito bito bya Plumpy’nut incuro nyinshi ku munsi (kugeza ku ncuro 8). incuti mu bu zima Kirazira kuvanga Plumpy’nut n’amazi. Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 39 Kugaburira abana Plumpy’nut Kugaburira abana Plumpy’nut abana bato bagomba konka nyuma bagahabwa Plumpy’nut. incuti mu buzima incuti mu bu zima Ha umwana amata cyangwa amazi meza igihe ari kurya Plumpy’nut. Indyo yuzuye n’ImIrIre mIbI | 41 Abana bato cyane (bafite munsi y’imyaka 2) bagomba gukomeza konka igihe bavuzwa Plumpy’nut. Bagomba kubanza konka, nyuma bakagaburirwa Plumpy’nut (mbere y’uko bahabwa ibindi biribwa). Urera umwana agomba kumuha amata cyangwa amazi meza nyuma y’uko amutamitse ikiyiko cya Plumpy’nut. Ibi byorohereza umwana kurya byinshi. Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 40 Kugaburira abana Plumpy’nut Abana bato bagomba konka nyuma bagahabwa Plumpy’nut. incuti mu bu zima Ha umwana amata cyangwa amazi meza igihe ari kurya Plumpy’nut. Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 41 Kugaburira abana Plumpy’nut Kugaburira abana Plumpy’nut Gaburira umwana Plumpy’nut n’igihe arwaye impiswi. incuti mu buzima incuti mu bu zima umwana urwaye agomba gufubikwa bihagije. Indyo yuzuye n’ImIrIre mIbI | 43 Igihe umwana arwaye impiswi, umurera ntagomba guhagarika kumugaburira. Iyo umwana yonka, umurera agomba kongera incuro zo kumwonsa iyo afashwe n’impiswi. Nyuma yo kugaburira Plumpy’nut umwana urwaye impiswi, umurera agomba kumuha amazi meza (atetse) menshi kurusha ubusanzwe. Iyo umwana akomeje kugira inzara nyuma yo kurya Plumpy’nut, umurera ashobora kumugaburira ibindi biribwa. Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 42 Kugaburira abana Plumpy’nut Gaburira umwana Plumpy’nut n’igihe arwaye impiswi. incuti mu bu zima Umwana urwaye agomba gufubikwa bihagije. Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 43 Gahunda y’Ubufasha (POSER) Gahunda y’ubufasha (POSER) incuti mu buzima incuti mu bu zima Indyo yuzuye n’ImIrIre mIbI | 45 Abantu bose bafite uburenganzira ku buzima bwiza n’imibereho myiza. Ibi ni uburenganzira bw’ibanze bwa muntu. Iyo imiryango yazahajwe n’ibibazo by’imirire mibi, ubwandu bwa SIDA cyangwa ibindi bibazo biterwa n’ubukene, Gahunda y’Ubufasha (POSER) ishobora kubafasha. Gahunda y’Ubufasha (POSER) igize igice cy’ingenzi mu bikorwa byacu byo kugeza ku bantu ubuvuzi bushingiye ku kubahiriza uburenganzira bwa muntu. Nk’umujyanama w’ubuzima, ushobora kwigisha imiryango ibirebana na Gahunda y’Ubufasha (POSER) no kubohereza ku kigo nderabuzima aho bashobora kwigishwa ibirenzeho. Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 44 Gahunda y’Ubufasha (POSER) incuti mu bu zima Indyo yuzuye n’Imirire mibi | 45 Turagushimiye kuba witabiriye aya mahugurwa! Incuti mu buzima version 1 Partners In Health 888 Commonwealth Avenue, 3rd Floor, Boston, MA 02215 • www.pih.org
Benzer belgeler
umurimo w`ibwirizabutumwa n`ubuvuzi
umumaro cyane kuruta iyo tugura mu mangazini yarakorewe mu nganda.
Ku baturiye imijyi, uwo mutobe wo mu nganda ntacyo wabamarira ku
bw'isukari ibamo itabona uko ikoreshwa n’umubiri. Nta mirimo isab...
1 MATURİDİ VE ONUN ZAHİDLİK SEMBOLÜ
Yahya az-Zandavisati-da xabar berur: “Kunlardan birida sultonlardan biri alMaturidi va Abu Ahmad al-Iyodini uyiga, evina taklif etur. Al-Maturidini taklif
etmak vositasida ushbu a’yon kishilar ko‘z...
Izina - World Bank
Namwe rero twabasuye muri urwo rwego ; nimutwemerera muraduha ibitekerezo byanyu
nta kutwishisha ; ibyo tuganira ni ibanga ry’ubushakashatsi, nta wundi tuzabibwira, usibye
ko tuzakora raporo muri r...
Day of the African Child - Nyagatare - 19th June 2016
Nk’uko nabivuze, umwana si ukumurebera mu muryango gusa,
abarezi nabo, babana n’abana kenshi, bafite uruhare rukomeye mu
myigire, ariko no mu gutoza imico myiza, abo bana n'uburere bwiza
muri rusan...