umurimo w`ibwirizabutumwa n`ubuvuzi
Transkript
umurimo w`ibwirizabutumwa n`ubuvuzi
UMURIMO W’IBWIRIZABUTUMWA N’UBUVUZI Gashyantare, 2011 1 IJAMBO RY’IBANZE Basomyi bene Data dukunda, tunejejwe no kubagezaho iyi nyandiko ngufi yitwa UMURIMO W’IBWIRIZABUTUMWA N’UBUVUZI. Ikubiyemo ibirebana n’uko umurimo w’ubutumwa bwiza buheruka uteye, gahunda yabwo n’uko bwunganira umuntu mu mibereho ye. Icyaha cyagize ingaruka zikomeye cyane kandi ziteye agahinda ku buzima bwa mwene muntu. Bityo rero ni ngombwa ngo umuntu wese agire uruhare mu kwigoboka no kugoboka bagenzi be. Urukundo ukunda abandi rugaragarira mu byo uhirimbanira kubamarira. “Ubukristo ni uguhishurwa k’urukundo rwimbitse hagati y’umuntu n’undi…» (Ibyaduka byo mu minsi y’imperuka, p. 193) Iki gitabo murasangamo itandukaniro hagari y’ubuvuzi bwo mu butumwa bwiza n’ubuvuzi busanzwe n’ubwa ba mwishakirandamu. Harimo indwara zitandukanye, inkomoko yazo, ibimenyetso n’imiti yazo. Murasangamo kandi ibiribwa bimwe na bimwe n’akamaro kabyo. Ikindi tutibagiwe gushyiramo, ni gahunda nziza mu mirire no mu minywere, yadufasha kugira ubuzima bwiza. Muri ibyo byose ariko, tugomba kwirinda ingorane zakomoka mu kwanga kumvira ijwi ry’umuburo ritubuza ibitugirira nabi, kandi tukirinda kurenga urubibi, kuko byadutura mu bwaka n’agakabyo kadutera duhwatagira imbere ya Yesu. Ni yo mpamvu tutiyibagije gushyiramo kamwe mu kaga gashobora guterwa n’ubwaka n’agakabyo. Wari uzi ko na byo bishobora gutera z’indwara zishegesha umubiri wawe! Tubifurije imyumvire myiza. 2 MENYA UMURIMO WAHAMAGARIWE Igikenewe ni ukumenya gutandukanya ubutumwa bwiza n'ubuvuzi busanzwe bukorerwa mu isi. Yesu "arababwira ati 'Mujye mu bihugu byose, mwigishe abaremwe bose ubutumwa bwiza… Kandi ibimenyetso bizagumana n'abizera ngibi: bazirukana abadayimoni mu izina ryanjye, bazavuga indimi nshya,…' Abo barasohoka, bigisha bose, Umwami Yesu ari kumwe na bo abafasha, akomeresha ijambo rye ibimenyetso byagendanaga na bo" (Mariko 16:15, 17, 20) "Umwe aheshwa ijambo ry'ubwenge n'Umwuka, undi agaheshwa n'uwo Mwuka ijambo ryo kumenya, undi agaheshwa n'uwo Mwuka kwizera, undi agaheshwa n'uwo Mwuka impano yo gukiza indwara,." (1 Korinto 12:8-9). HARIHO ABAGANGA B'UBWOKO 5 Hari abaganga bakunda kwita aba kizungu (Médecins somatiques): bakoresha imiti yatunganyirijwe mu nganda (médicaments chimiques), barabāga, bafite ibitaro bakoreramo, bafite ibyuma bisuzuma n'ibibāga,... Bamwe muri bo iyo bavura umubiri ntibibuka ko indwara zishobora gukomoka mu ntekerezo. Si kenshi babuzanya ibitera indwara. Hari abaganga ba Gihanga (Médecins traditionels): bo bakoresha imiti ishoboka n'idashoboka, bakagerekaho n'imigenzo n'imitongero n'imiziro y'aba kera igendanye n'akarere, n'amoko, n'imico y'uwahimbye iyo miti. Hari abaganga bakora umurimo w'Ibwirizabutumwa n'ubuvuzi (Œuvre missionnaire médicale). Berekana aho icyaha gihurira n'indwara, uko umubiri urwaye wonona ubwenge n'ukuntu intekerezo zirimo icyaha zonona umubiri zikawutera indwara (Médecins psychosomatiques). Babwiriza ubutumwa bwo gukiza umutima icyaha, bagatanga n'inama zirimo ubumenyi bwo gukiza indwara bakoresheje Ijambo ry'Imana n'ibyo Imana yageneye umubiri. Barabwiriza kandi bakavura. Babiherewe ubuntu, na bo batangira ubundi. (Matayo 10:7-8) Abavuzi b'abacunnyi (Médecins magiques ; Les spirites): bamwe muri bo bakoresha ubupfumu (sorcelerie), n'ubucunnyi (magie). Ikibabaje ni uko mu minsi y'imperuka ubwo bupagani bwihindura nk'ubukristo, ubupfumu n'ubumago bakabuherekeresha gusenga no kwiyiriza ubusa, bagahinduka 'Médecins spirites'. ".Benshi bazambaza kuri uwo munsi bati : Mwami, Mwami, ntitwahanuraga mu izina ryawe, ntitwirukanaga abadayimoni mu izina ryawe ?" Ni bwo Yesu azabasubiza ati "Sinigeze kubamenya, nimumve imbere mwa nkozi z'ibibi mwe." (Matayo 7:22-23) Ni benshi bakorera mu rwihisho, bakora ibitangaza, bamenya ibitamenyekana, n'indwara zisanzwe z'umubiri bakazita uburozi cyangwa abadayimoni, bagakoresha imiti idasobanutse. "Nuko komeza ibikagiro byawe 3 n'uburozi bwawe uko bungana, ibyo wahirimbaniye uhereye mu buto bwawe ; ahari aho bizagira icyo bikuvura, ahari bizatuma unesha. Inama zawe nyinshi zirakuruhije ; abaraguza ijuru n'abaraguza inyenyeri n'abahanura ukwezi kubonetse bakavuga ibizaba, nibahaguruke bagukize ibizakuzaho." (Yesaya 7:12-13) Magendu: ni ababihinduye umwuga wo kubabeshaho. Ntibazi imiti, ntibasobanukiwe n’imiterere n’imikorere y’umubiri. Babeshya rubanda babashakaho inyungu. Bakubita hirya no hino bavura abatarabamenya. Bongera ibikabyo ku miti yabo. ICYEREKEZO CY'ABABWIRIZA UBUTUMWA BWIZA KANDI BAVURA "Amategeko yawe ni yo atuma byose bibaho uyu munsi, kuko byose bigukorera." (Zaburi 119:91). "...kugira ngo inzira yawe imenywe mu isi, ubugingo bwawe bukiza bumenywe mu mahanga yose. " (Zaburi 67:2-3). Bafatanya kuvura no kwigisha berekana aho indwara zituruka n’uko zavurwa. Bahugura abantu mu ruhame, kuko ibyabo biri mu mucyo, ni iby’Imana, kandi nta nyungu bashaka ku bantu. Insanganyamatsiko yabo ni "Kwirinda kuruta kwivuza." Berekana aho indwara zituruka, kuko ziterwa n'impamvu zikurikira : a) indyo mbi, idashyitse cyangwa ikennye b) mu myanda yo ku mubiri, mu byokurya, mu mwuka, mu mazi n'imbere mu ngingo z’umubiri c) gukora nturuhuke d) kuruhuka utakoze (ubunebwe) e) imico mibi f) inyigisho z'ibinyoma zīzēza abantu ibitangaza ko ubuntu buhagije utagombye kwirinda cyangwa kwivuza. Benshi mu barwayi “…birengagije amategeko y’ubuzima mu mirire no mu minywere, mu myambarire no mu mirimo bakora. Icyaha cyahinduye amasura na cyo kigira ingaruka zo guca intege umubiri n’intekerezo… Kwaba ari uguta igihe wigisha abantu gufata Imana nk’umuvuzi ukiza ubumuga, uramutse utabigishije kuzibukira imibereho yangiriza ubuzima…” (Ministère évangélique, p. 210). Ni cyo gituma ukimara kwakira abarwayi ukwiriye kubigisha aho indwara zituruka. Inyungu 3 umuganga ageza ku barwayi : 1. Kubavura abahaye umuti 2. Kubereka aho indwara zituruka 3. Kubamenyesha neza umuganga mukuru (Yesu) Mu gitabo La nourriture vivante, p. 14, 18 kivuga ko abaganga benshi banga kwerekana aho indwara zituruka, kuko imiryango yabo yakena n'amavuriro 4 yabo agafunga imiryango, ndetse n'inganda nyinshi zikabura ibyo zikora. "Muri uyu murimo wacu ukomeye, umwanya munini kandi ukomeye ukwiriye guhabwa ingingo yo kwirinda. Buri mukuru w'itorero cyangwa se buri muganga wese ku giti cye badahamagarira abantu ngo babahugurire ku kaga ko kutirinda mu mirire no mu minywere, baba babuze icyo basabwa kandi ntibaba bujuje neza ibyo Imana ibasaba kandi yabashinze." (Témoignages, vol.2, p. 464). Ibintu 4 byatuma habaho ikanguka mu matorero: 1. Kubereka ko Yesu ari hafi kugaruka. 2. Kwereka abantu ingaruka mbi zo kutirinda (mu mirire, mu minywere,…) 3. Ukabereka ibiribwa bikangura umubiri bikawukoresha mu buryo Imana itawugeneye 4. Uruhare rwawe mu kwikiza no gukiza abandi. "Inshuro nyinshi cyane Imana yanyeretse ko umurimo w'ivugabutumwa w'ubuvuzi ari umugabane w'ubutumwa bwa marayika wa gatatu, iyo biyobowe n'umutwe wo mu ijuru bikorera hamwe mu gutegura inzira zo kugaruka kwa Kristo." (Témoignages, vol.2, p. 614) "Iyo kuvura bifatanije n'ubutumwa, ni bwo ubutumwa bwiza buba bushyizwe mu bikorwa. Iyo ubwirije kandi ukavura, uba utanze irarika rivuga ngo 'Muze byose byiteguwe'." (Témoignages, vol. 2, p.615) "Amashami yose akwiriye gukorana muri uwo murimo, ntidukwiriye kwirundurira mu ishami rimwe ngo irindi turireke, ahubwo byose nibikorane. Mu mirimo ye yose, Yesu yahoraga afatanya kuvuga ubutumwa bwiza no kuvura." (Témoignages, vol.2, p. 618) "Satani azashakisha uburyo bwose bwamushobokera ngo atandukanye ibyo Imana yashatse guhuza. Ariko ntidukwiriye kwirekurira kugwa muri uwo mutego (ari na wo wo gutandukanya ubuvuzi n'ibwirizabutumwa)". (Témoignages, vol. 2, p. 619). Kuvura ntubwirize ni umutego, no kubwiriza ntuvure, ni undi mutego. "Niba kandi tuniyemeje kubikora tuzirinde tutazishyiraho n'ibyo tudashobora kwikorera. (Témoignages, vol.2, p. 620) (Urugero: umurwayi ubona udashoboye, uzirinde kumusondeka, ahubwo uzamusezerere). Mu Bihamya, vol.1, hatubwira ko abantu atari utunyamaswa tugomba kwigiraho kuvura (Cobaye –imbeba nini bita ngo ni iz’inzungu). "Umurimo w'ubuvuzi ukwiriye kuba umugabane umwe mu migabane yindi yose y'itorero. Umurimo w'ubuvuzi nuramuka ukoreye ukwawo wonyine, uzamara imbaraga gusa, ariko ntuzagira umusaruro." (Tém., vol. 2, p. 615) "Ntabwo abaganga bacu ari abacunnyi, abamarayika b'Imana bazarinda ubwoko bwayo nibakomeza kūzuza inshingano. Ariko abiyumvamo umudendezo wo kuzerera mu buryo bwisanzuye mu rubuga rwa Satani nta bwishingizi bafite ko Imana izabarindirayo. Hashobora kuza umukozi w'igihangange wa Satani ushobora kuvuga cyangwa se gukora ibyo ashobora byose ngo agere ku mugambi we. Ntacyo bimutwara kwiyita umunyamyuka, umuvuzi wifashisha imbaraga icengera ikagera mu mubiri imeze nk'amashanyarazi, cyangwa se umuganga ukoresha guhuha umurwayi 5 cyangwa kumukoraho gusa, ibyo byose abigira kugira ngo yigarurire abadashikamye mu birindiro byo kwizera kwabo. Asa n'usoma amateka y'imibereho no gutega amatwi imibabaro n'ingorane zose z'abamusanga. Yigira nka marayika w'umucyo, kandi aho umwijima w'i Gehinomu uri mu mutima we. Bene uwo akunda kwigarurira abagore, kuko bahora bashakisha kumva inama ze. Ababwira ko ibibazo n'ingorane bagira inshuro nyinshi zituruka ku rushako rubi. Ibi bishobora no kuba ari ukuri, ariko uwo mujyenama babonye ntashobora kugira icyo ahindura ku ko bameze. Anababwira ko bakeneye kugirirwa impuhwe n'urukundo, kuko aba afite inyungu abashakaho, akaba ashyize mu kaga iyo mitima itagiraga amakemwa, akabacakira nk'uko inzoka icakira akanyoni kagahinda umushyitsi. Vuba cyane bakaba bishyize mu bubasha bwe. Icyaha, isoni no kurimbuka bikazaba umusaruro w'icyo bakoze." (Témoignages, vol. 2, p. 62). Benshi bicwa n'amatsiko. "Umwana wamenyerejwe kuvurirwa ku bacunnyi abadayimoni ntibigera bamuva iruhande." (Tém., vol. 2, p. 26) KWIFATA NEZA KU MURIMO WAHAWE "Mu by'ukuri, umuntu ni we wibera umwanzi ruharwa. Akamenyero kawe kabi gashobora kumerera nabi urugendo rw'amaraso yawe, kagatuma yirundanyiriza mu bwonko, maze gutāhūra ibintu kwawe kukononekara. Ugakunda kwigarurirwa no gutwarwa n'ibyo ubonye, kuko uba utarimenyereje kwitegeka. " (Pour un bon équilibre..., p. 393) "Inshingano y'ibanze y'umuganga ni iyo kwigisha umurwayi n'undi muntu wese w'imbabare uko yakwitwara kugira ngo yirinde indwara. Ushobora kuba ingirakamaro cyane mu gihe umurikira intekerezo z'abo ushobora kugeraho bose, ubereka uburyo bwiza bwo kwirinda indwara n'imibabaro, kwangirika kw'impagarike y'umubiri no gupfa umuntu akenyutse. Nyamara kandi abadahangayikishijwe no gukora umurimo usaba umuhati w'umubiri n'uw'ubwenge, bazahitamo kwandikira abarwayi ibiyobyabwenge, maze bitume impagarike ihura n'imibabaro ikomeye kuruta icyizere cyo gukira cyari kiriho." "Guhirimbanira kugira akamenyero keza, tubikoranye ubwenge no kudatezuka, ni ukwigizayo intandaro z'uburwayi utagombye kwitabaza ibiyobyabwenge bikarishye." "Kuvura ukoresheje ibiyobyabwenge, nk'uko bijya bikorwa, ni ukwishyiraho umuvumo." (MC, vol. 2, p. 323). AHO INDWARA ZITURUKA Kutamenya aho indwara zituruka bituma abaganga bahugira mu kuvura gusa, maze bagahorana abarwayi badakira. N'abarwayi batazi aho indwara zabo zituruka, bishimira imiti kuruta kwirinda, maze imibiri yabo igahinduka urubuga rw'isibaniro ry'indwara z'amoko yose. Nibamenye ko urugingo rurwaye rwanduza izo rukorana na zo. " Ibirimarima bibabarizwa ibicumuro byabyo, no gukiranirwa kwabyo. Imitima yabo ihurwa ibyokurya iyo biva bikajya, bakegera amarembo y'urupfu. 6 Maze bagatakira Uwiteka bari mu byago, akabakiza imibabaro yabo. Akohereza Ijambo rye akabakiza indwara, akabakiza kwinjira mu mva zabo. Abo bashimire Uwiteka kugira neza kwe, n'imirimo itangaza yakoreye abantu. " (Zaburi 107:17) " Nyamara amazu yabo yayujujemo ibintu byiza, ariko imigambi y'inkozi z'ibibi imba kure. " (Yobu 22:18). " 15Ariko nutumvira Uwiteka Imana yawe, ngo witondere amategeko yayo y'uburyo bwose ngutegeka uyu munsi, iyi mivumo izakuzaho, ikugereho. 22azaguteza urusogobo n'ubuganga, n'ububyimba bwaka umuriro, n'icyocyere cyinshi n'amapfa, no kuma n'uruhumbu… 27azaguteza ibishyute nk'iby'Abanyegiputa no kuzana amagara n'ubuheri n'ibikoko, we kubivurwa… 28azaguteza ibisazi n'ubuhumyi n'ubuhungete,… 35azaguteza imikereve ikomeye cyane mu mavi, n'ibishyute bikomeye cyane ku maguru we kubivurwa… 58-61…Uwiteka azaguteza wowe n'urubyaro rwawe ibyago by'uburyo butangaza..., n'indwara zikomeye zibabere akarande. Kandi azaguteza nawe za ndwara zose yateje Abanyegiputa zikagutera ubwoba... Kandi indwara yose n'icyago cyose bitanditswe mu gitabo cy'aya mategeko, na byo Uwiteka azabiguteza ageze aho uzarimbukira… " (Gutegeka kwa kabiri 28:15-68) KINYUNGUNYA (myélome) Iyi ndwara yavumbuwe n'uwitwa Cahirert. Ni indwara yo mu misokoro y'amagufwa igira iterambere rihoraho, iguguna igufwa (ronger). Ijya igenda ikurya n'imbavu, uruti rw'umugongo (colonne vertébrale) n'ihuriro ry'imbavu mu gatuza (sternum), umutwe –amagufwa y’igihanga (crâne) na sacrum (iherezo ry’uruti rw’umugongo). Ishobora gutera kugorama igikanka (squelette), umuntu agahengama, akaboko kakaremara (paralysie). Iraryana cyane, aho yafashe. Ni cyo gituma uvura cyane cyane aho iryanira. Abaganga mu kumupima bakoresha radiographie hamwe no gupima amaraso. Niba bibaye ngombwa, wihutire kumwohereza kuri Laboratoire bamusuzume neza, atamariye amafaranga ye ku mavuriro adafite ibyuma bihagije byo kumusuzuma. Imwe mu mpamvu zituma iyo ndwara ikomeza kwiyongera ni imirire mibi no guhangayika, bituma habaho ubusumbane n'ubwandure bw'amaraso (V.S. : vitesse de sédimentation), ugahorana umuriro bitewe n'uko abasirikare b'umubiri ari bake, umuntu akagira ibyuririzi byo mu maraso. Ni ho ubusumbane bw'abasirikare n'amaraso biva Iyo amaraso abaye menshi abasirikare baba bake, ibyo bigatuma ahorana umuriro. Abasirikare nibaba benshi amaraso akaba make, bituma umuntu arwara ibibyimba, n'ibindi bitavuzwe aha. Hirya yo kononekara k'uruti rw'umugongo hiyongeraho: amaraso akennye, kuribwa n'impyiko, kwihagarika urususirane rw'amaraso, cyangwa uruhondo kandi umuntu aribwa cyane. Iyi ndwara kandi ikunda gufata cyane abagabo kuruta abagore. Iyo ndwara yihisha mu mubiri umwaka n'igice, ikabona kwigaragaza. 7 Ibiyivura : a) Ibyongera amaraso : imboga rwatsi, imitobe y'amatunda n'iy'imboga, ukajya ubibisikanya, kimwe mu gitondo ikindi nimugoroba. Imitobe twikoreye igira umumaro cyane kuruta iyo tugura mu mangazini yarakorewe mu nganda. Ku baturiye imijyi, uwo mutobe wo mu nganda ntacyo wabamarira ku bw'isukari ibamo itabona uko ikoreshwa n’umubiri. Nta mirimo isaba imbaraga z’umubiri bakora. Naho abatuye mu misozi bo irabavura nta kibazo, kuko iyo sukari baba bari buyikoreshe mu mirimo yabo ya buri munsi ibatwara imbaraga nyinshi, maze ya sukari igatwikwa cyangwa se igasohoka. b) Imbuto bita amande, zijya kumera nk'ubunyobwa (inkaranka). Ziri mu bya mbere byubaka umutwe. Vuba cyane iyi ndwara izajya ivurwa nka kanseri. Ni byiza kuburizamo amajyambere yayo, ukavura aharwaye no gukunda kuharambika ibitambaro birimo amazi. Niba kandi uwo ugiye kuvurisha iyo miti arwaye diyabete, ntugakoreshe ibirimo isukari. Uburyo bwiza ni ukujya uhinduranya iyo miti. Si ngombwa kunywa imiti yayo irenze urugero (pas de doses excessifs). Iyo ndwara ni ikimenyetso cy'uko umuntu yakoresheje imboga nke. c) Wahomeraho n'ibumba rivanze n'amazi y'imboga, nka kapusine, kugira ngo imyunyu ngugu (sels minéraux) iri muri zo niyifatanya n'ibumba bikore ibikomeye. Uyu muti uvura n'igufwa ryavunitse. Igufwa rikira nyuma y'iminsi 50 kugeza kuri 80. INDWARA Z'UMUTIMA UMUVUDUKO UKABIJE W'AMARASO (Hypertension) Irangwa n'umuvuduko ukabije w'amaraso mu mitsi. Iyi ndwara mu by'ukuri si iy'umutima nyir'izina, ahubwo bitewe n'uko imitsi y'amaraso n'umutima bifitanye isano ya bugufi, iyo umutima ukoze nabi bigira ingaruka ku mitsi. N'imitsi yamererwa nabi, umutima ugakora nabi. Aha rero wavura imitsi kugira ngo ibone uko ijyana amaraso neza. Irangwa n'umutwe wo mu bikanu n'uwo mu bihobe by'amaso, injereri zo mu matwi, ibizungera, guta ubwenge bikamara agahe gato,... Abarwayi nk'abo ni ukubavurisha ibizibura imitsi, no guhoza ubushyuhe buri mu byumba by'umutima ukoresheje imbuto, kunywa amazi kenshi mu gitondo na mbere ya buri gaburo, kugabanya umunyu n'amavuta, cyane cyane mu byokurya bya nijoro. Ugakoresha amavuta ya elayo cyangwa ay'ibihwagari. Ukajya ukora siporo kenshi, kandi ukaruhuka bihagije, ugahorana intekerezo zizi gukura icyiza mu kibi. UMUVUDUKO UDAHAGIJE W'AMARASO (Hypotension) Umuvuduko w'amaraso ntugera ku rugero rwifuzwa mu mitsi yayo. Irangwa no guhorana intege nke, amaraso menshi mu menyo, kwiruhutsa, gukunda kwibagirwa, kwiheba, amaguru aremereye,… 8 Uyirwaye yafata tungulusumu, amacunga n'igisura, amashaza, ingano, amavuta ya elayo,... agakunda kubikoresha mu mirire ye. Si ukuvuga kandi ko agomba kubikoreshereza icyarimwe, ni ukujya ubinyuranya. PALPITATION Ni indwara ituma umutima utera uhumbaguriza. Hari uburibwe bw'umutima buza butunguranye, cyangwa indwara ikaba iya twibanire (chronique), hakaba ubwo hari indi ndwara bikunda kugendana iterwa n'agakoko (virus) cyangwa se izindi nyama z'umubiri zirwaye, nka rubagimpande umwijima na grippe. Twibuke kandi ko bijya bivugwa ko indwara ziterwa n'udukoko twa virusi zidakira (toutes les maladies virales sont incurables). Mu zivugwa harimo indwara z'umwijima nka hépatite virale A, hépatite virale B na hépatite virale C. Zose zifata umwijima. Hari n'icyo bita virale rénale (agakoko ko mu mpyiko). Ibi bikwiriye kuvurwa n'imiti yo mu bwoko bwa antibiotiques yica udukoko dutera indwara, kandi ntukoreshe ifite ubukana bwinshi (antibiotiques forts), kuko byakwangiza aho yinjiye hagashwanyagurika. Ni na cyo gituma kuhavura neza bisaba kugota aho yafashe ukoresheje ibiribwa bibisi, bidatetse ; umurwayi akareka amavuta asanzwe arimo urugimbu, umunyu n'ibinyasukari. Iyo umuntu akunda kurya amavuta menshi (cyangwa ibinure) bikomoka ku nyamaswa, n'umunyu mwinshi, bikagwira mu maraso, bituma umuntu akunda kwikanga. Ari na cyo gituma abakunda kurya fromage bafatwa n'indwara z'ibikatu zikunda kwica abantu gitunguro. Zimwe muri izo ni indwara yo kugira amazi mu bihaha (pleurésie), kubyimba kw'ibihaha, imisonga yo mu gituza, ibyo kubivura bisaba igihe kirekire wirira ibisanzwe bitagira umunyu wo mu gikoni. Ku bwo kwikingira izo ndwara, ni yo mpamvu igihe ukirutse grippe ari byiza kuyivuza. MYOCARDITE Ni indwara y'umutima ikomoka ku muriro, ukumva wiremereye, ukumva umusonga, uryana waka nk'imvune, bigatuma bakeka imbasa, gapfura (diphtérie), grippe, mugiga, inzoka. Mu gihe turinda umutima urugimbu rukomoka ku nyamazwa, tuba twirinze n'izindi ndwara ziterwa no kurya inyama, nka toxoplasmose, ishobora gutuma umugabo ahorana umubare w'intanga nke zidahagije, naho umugore agahora avamo inda bitarenze amezi atanu. Umutima ushobora kuribwa bitewe n'ibi : 1) Déqéquilibre hormonal : ni ihindagurika ry'imivuburire y’imisemburo ngengamubiri 2) Hypothyroïdie : ni intege nke mu mikorere y'imvubura ya tiroyide ikora irandaga. Uyirwaye ashobora kwibagirwa gukaraba, kuryama akitambika, 9 kurotaguzwa, gucurama mu buriri, gushikagurika, gutabaza. Ibyo byose ni indwara z'umutima ziba zahungabanije imvubura ya tiroyide. Bishobora no guterwa kandi n'uko umuntu afite stress (ihangayika) bitewe n'imirimo myinshi, agakorana ihubi. Ufite icyo kibazo ahora akorana ihubi rimutera guhora abāmbāza ibyagezweho byose. 3) Uwo munaniro utaha mu mvubura iyobora izindi yitwa ipofize (hypophyse) igakora birenze urugero (Hyperfonctionnement de l'hypophyse) 4) Bishobora guterwa n'imyakuro imeze nabi cyangwa utubyimba two mu mutima. Ni cyo gituma umutima ugaburirwa proteyine nyinshi kugira ngo ukomere. Iyo zibaye nkeya, bituma inyama z'umutima zoroha. 5) Umutima ushobora guterwa n'imirire ikennye cyangwa irimo imyanda. Impamvu isepfu ikunda gufata ingimbi n'abafite ibibazo, ni uko iyo uhuje ibitekerezo byinshi muri wowe utabifitiye imyanzuro, biremereza ubwonko, bigatuma umuvuduko w'amaraso uva ku rugero. 6) Kurwara umutima bishobora guterwa n'ikibyimba cyihishe mu mfuruka z'umutima, amaraso akennye cyangwa imyanda yihishe mu ngingo zawe. - Hariho icyo bita tumeur fille : kiba hejuru ya surrénales (hejuru y'impyiko) - Amazi yo mu mbavu. Iyo umuntu akunda kurya amaronji, bikingira ndwara y'isepfu, kanseri yo mu maraso, amazi yo mu mutima, bibuza umuntu kunanirwa cyane. ISEPFU Imvubura yitwa ipofize (hypophyse) iyo ikoranye ihubi bitera isepfu, kandi ibyo bigakunda kuba ku bantu b'igitsina gore, ariko bijyanye n'ikigero cy'imyaka agezemo (cyane cyane mu bugimbi). Iterwa no kuzamura umwuka, wagera ku mutemeri w'igifu (cardia) ukagongana n'intango y'umuhogo (diaphragme –akanyama gashashe gatandukanya inyama zo mu nda n’izo mu gituza), uwo mubyigano ugatuma habaho kubura uko umwuka utambuka, ugasepfura. Umuti : * gushyira mu kameme igitambaro gitose (gikonje). * Kunywa igice cy'ikirahuri cy'umutobe wa Seleri, cyangwa uwa persile, cyangwa tungulusumu. Kimwe muri ibyo ukakivanga n'amazi n'ubuki. Kubimuha ako kanya, bihindura intekerezo ze akibagirwa ibyo yari arimo. AHO ICYAHA N'INDWARA BIHURIRA Yesu yamaraga gukiza abantu, akarushaho kugaragaza uburyo indwara zifitanye isano n'icyaha. Yabwiraga abo akijije ati " Genda ntukongere gukora icyaha ",… Muri Matayo 9:1-2 hati " Yikira mu bwato arambuka, agera mu mudugudu w'iwabo. Bamuzanira ikirema kiryamye mu ngobyi, nuko Yesu abonye kwizera kwabo abwira icyo kirema ati 'Mwana wanjye, humura ibyaha 10 byawe urabibabariwe'." "Hariho isano ya bugufi hagati y'icyaha n'indwara. Nta muganga n'umwe wamara ukwezi ari gukora uwo murimo atarabibona. Ashobora kutamenya ibyabaye intekerezo ze na zo zigahugira mu zindi ngingo zinyuranye ku buryo ubwenge bwe buta intego ntibubyiteho, nyamara aramutse agenzuye abikuye ku mutima, ntiyabura kumenya ko icyaha n'indwara bifitanye isano ya bugufi, kuko urwishigishiye arusoma." (Pour un bon équilibre..., vol. 2, p. 423) "Impamvu zitera indwara zo mu mubiri n'izo mu ntekerezo. -Guhorana kutanyurwa no guhora ubabaye ni zo mpamvu z'indwara z'umubiri n'izo mu ntekerezo. Abahora bababajwe n'izo ndwara nta byiringiro bicengera hirya y'inyegamo, aho ibyo byiringiro ari byo bimeze nk'igitsika umutima bihesha kwiyumvamo umutekano. " (Pour un bon équilibre mental et spirituel, vol. 2, p. 491) Ingaruka zo gutegekwa n'inda (ubusambo). -Gutegekwa n'ipfa ni ubusambo. Kurya ubwoko bw'ibiribwa bwinshi bunyuranye ku igaburo rimwe birahagije gutera imivurungano mu gifu no kugutera kudacya mu maso… Iyo umuntu anejeje ipfa ry'umubiri we, akarireka rikishyira rikizana, impagarike yose irahindana, ikaba imbata y'ipfa rye. " Indwara ziterwa no kuryagagura no kurenza urugero (kurenza mbiga). Bitera indwara yo gukunda gutakaza ubushobozi bwo gufata mu mutwe (perte de mémoire). Iyo tugeze ku meza tuba ibisambo, ibyo bikaba intandaro yo kuzimiza ibitekerezo no kwibagirwa ibyo wize, kudafata mu mutwe, ukemeza ibintu bimwe kuko ubyibuka ukabivuga usa n'ukekeranya, ariko intandaro yabyo ari ubusambo. " Kurya inyama bitera kwandura indwara inshuro cumi. Kuzimenyereza bihagarika imbaraga z'impagarike, iz'ubwenge n'izo gutunganya. Bitera akajagari mu mikoranire y'ingingo z'umubiri, bikijimisha intekerezo, bigakamura inzira z'ubwenge. " (Pour un bon équilibre mental..., vol. 2, 400, 401, 402) Ingero : - Gukora amasaha menshi kandi ushonje, bishobora gukenesha amaraso, bikananiza umwijima n'ubwonko, bigatera indwara. - Gufatwa ku ngufu bishobora kubuza umuntu amahoro, akarwara. Gushaka utarageza ku myaka 20 y'amavuko, bisenya imibiri ikiri mitoto n'ubwenge butarakura, bikazatera ubumuga nyuma. Bishobora gutera indwara nyinshi zo muri nyababyeyi. Mu gitabo Evangéliser, p. 465 hati "Ubumenyi bw'ukuri bucukumbura ni ukumenya indwara n'impamvu yazo. Kwiga ibijyanye no kubaga abantu no gukiza indwara barabyiga cyane kandi babyitayeho cyane, ariko igituma zidakira ni uko bahindura icyo bita style (uburyo bimeze bityo). Ubumenyi bwuzuye kandi nyakuri, nk'uko Kristo yabikoraga, nibube ibwirizabutumwa bwiza bw'ubuvuzi, bizahinduka ikintu cyiza cyihariye kandi gishya mu maso y'isi (y'abanyabwenge) no mu maso y'amadini yose, ariko uwo murimo uzafata umwanya wawo ari uko ubwoko bw'Abadivantisiti bwihariye bumaze kwiyumvisha neza ko ari bo bireba kandi bagacungura agahe ngo bakabyaze umusaruro" - "Muri twe hariho abantu bafite italanto nziza bagahindukira bakazikoreshereza Satani. None se ni uwuhe muburo nababwira ko bavuga 11 ko basohotse mu mwijima ariko bakaba bakomeje gukora imirimo nk'iy'ab'umwijima." (T2, p.38-39). " Ariko Eluma w'Umukonikoni (izina rye ni ko risobanurwa) abagisha impaka, ashaka kuyobya uwo mutware ngo atizera" (Ibyak.13:8). Ababwirizabutumwa mvajuru bazahangana n'uburiganya bwa Satani ariko bufite amashusho menshi. Umurimo w'ibwirizabutumwa n'ubuvuzi, uzahangana n'abantu bize, ariko umugabane munini w'abazawukoma mu nkokora, uzaturuka mu bantu b'injiji, batazi umubiri, badasobanukiwe neza n'ibyerekeranye n'indwara, batazi gutandukanya imbaraga y'Imana n'imigenzo y'abantu, batazi gusuzuma, bigatuma bitiranya indwara, bakavangavanga imiti idahuje n'indwara, kutamenya ubwiru bw'Ubutumwa bwiza bigatuma babishakamo inyungu n'icyubahiro. Ikindi gishobora gutera ibibazo ni ugusama inda y'indaro ukayihisha. Bitera ingaruka nyinshi kuri nyina no ku mwana atwite, ariko gutwara inda ufite umugabo n'umutekano nta bwoba ufite, bitera umunezero, amahoro, ikiruhuko no kugubwa neza ! Bikagira ingaruka nziza z’uko umwana akura neza mu nda, n'ubuzima bw'umubyeyi bukagubwa neza. "Nabonye inzandiko nyinshi zimbaza niba ari bibi kujya ku baganga b'abanyamyuka n'abacunnyi. Sinashotse mbasubiza, kuko nabuze igihe, ariko noneho cyongera kungarukaho bitewe n'uko abakozi ba Satani barushagaho kwiyongera kandi ari benshi, kandi n'abantu barushagaho kubagirira amatsiko, babarangamira." (Témoignages pour l’Eglise, vol.2, p. 57) "Mu izina rya Kristo, nashakaga kubwira abavuga bose ko ari abigishwa be nti : mugume mu kwizera mwakiriye mugitangira. Muhunge ikiganiro cyose cyanduye kitagira akamaro. Aho kugira ngo mwiringire ubupfumu, nimwizere Imana nzima. Inzira ziyobora Andori na Ekuroni zaravumwe. Abiha kuzerera mu nzira zabuzanijwe bazasitara bagwe. Imana ishobora gutabara abarengana. Kuko gukiranuka ari rwo rufatiro rw'intebe yayo. Hari akaga ko kujya kure y'amabwiriza y'Uwiteka, n'ubwo kaba ari akanya gato. Iyo twikuye mu nzira yoroheje y'inshingano, ingorane zitagira ingano zidusunikira kure y'inzira itunganye. Mbere y'uko ugira n'icyo umenya, umushyikirano utagira umumaro tugirana n'abantu batajya bubaha Imana uzatuyobya." (Témoignages pour l’Eglise, vol. 2, p.61-62) "Abo bakozi b'ibyo gukiranirwa baragwiriye. Ingo zabaye imisaka, ibyubahiro n'agaciro byononekaye n'imitima yashenjaguritse ni byo bikwirakwiye aho banyura hose. Nyamara isi ntisobanukiwe cyane n'ababikora kandi ibyitso bya Satani bikomeje kugarika ingogo mu gihe umutware wabyo anejejwe cyane n'uko kurimbura ari kugeraho." (Témoignages pour l’Eglise, vol. 2, p. 63) "Abarundukiye mu bupfumu bwa Satani bashobora kwirata ko byabagejeje ku mahirwe menshi, ariko se ahari ibyo byaba bigaragaje ubwenge n'ubwishingizi bw'inyifato yabo ? Ese byabahesha kurama ? Ese byabahesha inyungu y'ako kanya ? Ese ibyo ahari amaherezo byazasibanganya ukuntu basuzuguye ubushake bw'Imana ? Izo nyungu zose zigaragara ku iherezo ingororano yazo izaba igihombo kitagaruzwa. Ntidushobora kuritura inkike Imana yashyiriyeho kurinda ubwoko bwayo imbaraga ya Satani ngo tubure 12 guhanwa." (Témoignages pour l’Eglise, vol; 2, p.63-64) "Umuntu wese wikunda kandi akikubiraho azatandukana n'ubwoko bw'Imana. Satani ati : nitunyurira ku bafite ishusho yo kwera bagahakana imbaraga zako tuzafata bagenzi babo bitworoheye." (Tém. aux pasteurs, p.363). "Aho ku rugamba nzaba mpafite abakozi banjye bazajya bavanga ibinyoma n'ukuri guke, mu materaniro nzahorana abantu bazahora ari aba mbere mu gushidikanya imiburo y'ukuri Imana yoherereje abayo. Azabuza abantu kwiga ubucakura bwe, ahubwo bige ibindi. Azabatera kwirengagiza imiburo yabahaye ngo bayihe agaciro gake amaherezo bizatuma bisanga mu mirongo y'aba Satani. Bazasuzugura Ijambo ry'Imana maze Imana ibareke ibakureho imbabazi zayo bitewe n'uko itabyihanganira. Mureke dutere imitima guhugirana hamwe n'amacakubiri, bizababyarira: kunegurana, amazimwe, umwiryane, kwikubiraho, inzangano, gusubiranamo, kunēngana." (Idem, p. 363) Igihe dukorera Imana, tugomba kumenya ko yemera ibyo twakoze iyo twakoze nk'uko ishaka. Tugomba kumenya ko udakorera Imana agomba kubizira. Uyikorera nk'uko idashaka, na we ashobora kubizira. Icyitegererezo ni Sawuli wanze kumvira Imana yamusanze inyuriye muri Samweli. "Samweli aramusubiza ati 'Mbese Uwiteka yishimira ibitambo byoswa n'ibindi bitambo kuruta uko yakwishimira umwumviye ? Erega kumvira kuruta ibitambo, kandi kwitonda kukaruta ibinure by'amasekurume y'intama. Kuko ubugome busa n'icyaha cy'uburozi, kandi n'udakurwa ku ijambo asa n'uramya ibishushanyo na Terafimu. Ubwo wanze ijambo ry'Uwiteka, na we yanze ko uba ku ngoma'. " (1 Samweli 15:22) "Yibagiwe ko Imana idashobora kwemera kumvira kw'igice, n'inzitwazo izo ari zo zose n'ubwo zaba zisa n'izumvikana. Uwiteka ntaha abantu uburenganzira bwo kwigira uko bashaka mu birebana na gahunda zabo. Yari yarabwiye Abisirayeli iti 'Ntimuzakore ibihwanye n'ibyo dukorera ino muri iki gihe, aho umuntu wese akora ibyo abona ko ari byiza. Witondere, wumvire aya magambo ngutegeka yose, kugira ngo wowe n'urubyaro rwawe ruzagukurikira kugeza iteka, muzaheshwe ibyiza no gukora ibyo Uwiteka Imana yawe ibona ko ari byiza bitunganye'. (Gutegeka kwa kabiri 12 :8, 28). Igihe bibaye ngombwa ko dufata imyanzuro, ntitugomba guteganya ingaruka zizatuzaho, ahubwo ibiri amambu tuba tugomba kureba ko ibyo dukoze bihwanye n'ubushake bw'Imana. Kuko : 'Hariho inzira itunganiye umuntu, ariko iherezo ryayo ni inzira z'urupfu' (Imigani 14:12). " " .Ubwo yihaga uburenganzira bwo gupfobya itegeko yahawe n'Imana irinyujije ku muhanuzi, yari acanye isano n'igitekerezo kizima kandi yari anyuranyije n'ibyo umutima we umwemeza. Ubwo buhumyi bukomeye cyane bufitanye isano n'ubupfumu. Sawuli yari yarakoresheje ishyaka ryinshi arimbura ibigirwamana n'ubumago (magie). Nyamara mu gihe yasuzuguraga gahunda y'Imana, yari ahumekewemo na Satani abaye kimwe n'abacunnyi. Acyashwe kandi abujijwe, yarivumbuye agerekaho gushinga ijosi. Nta kundi yari gutuka Umwuka w'Imana birenze gukora bene ibyo. " (Patriarches et Prophètes, p. 620, 621). 13 INAMA KU NDWARA ZIMWE NA ZIMWE Bitewe n'uko ku isi hari indwara nyinshi ziterwa n'amajyambere, ndetse zimwe zikaba zikunda kumenyekana impitagihe, zimwe zikaburirwa imiti, iziyibonye zikarushya gukira, ni yo mpamvu Imana yagennye gahunda yo gusubiza abantu ku byaremwe, byinshi muri byo bikavura neza ari uko bikoreshejwe bitabanje kunyuzwa mu nganda, gutekwa ku muriro,... Hari n’indwara zivurwa n'abatazi impamvu yaziteye. INDWARA Y'UMUTWE Tubwirwa ko indwara y'umutwe iri mu rutonde rw'indwara z'amajyambere. Ishobora guterwa na gahunda nke y'imikorere y'ingingo cyangwa kutagira imitsi ihagije mu mubiri, maze bigatuma amaraso atagera aho yari akwiriye kugera. Ushobora no guterwa n'indwara yitwa arthrose cervicale. Ni ukononekara kw'imisokoro n'utunyama tuba hagati y'utugufwa tw'uruti rw'umugongo. Iyo kavuye mu mwanya wako kakegera akandi, bituma habaho gahunda nke y'imikoranire y'aho kari gashinzwe gukora mu ngingo z'umubiri. Buri kagufwa kagiye gashamikirwaho n'imitsi yumva ikora mu migabane inyuranye y'umubiri. (La nourriture et votre santé, p. 336) Indwara y'umutwe ishobora guterwa na mugiga (affection méningeux). Iyo ndwara kandi ishobora guterwa n'ibiribwa birimo imyanda, no gukoresha imiti myinshi yo kwa muganga (médicaments chimiques), abandi bakabiterwa n'ibibyimba byo mu mutwe. Hariho n'umutwe uterwa n'umutima, biturutse ku mitsi yawo idakorana neza. Nta miti isinziriza yo kwa muganga ishobora gukiza umutwe. Igihe igiteye iyi ndwara kitaramenyekana, nibamuvurishe imiti ivura indwara nyinshi kandi nta ngaruka isigiye umuntu (médicaments polyvalents). Iyo miti ni nk'iyi: - Imboga rwatsi (légumes) : ibyokurya bikomoka ku bimera, ariko birimo umunyu muke, ni umwe mu miti myiza y'indwara z'umutwe. - Gukandagiza amaguru mu mazi arengeye neza ibirenge (bain des pieds) - Gukandagira mu mazi akonje no gushyiramo amaboko Impagarike y'umuntu ni umubumbe ugizwe n'ibintu bitatu bikorana : - les corporelles : ibinyamubiri - les mentales : iby'intekerezo - les spirituelles : iby'Umwuka Ni cyo gituma ubuzima bwuzuye butavangiwe, bugizwe n'ubuzima bwuzuye bw'umubiri, intekerezo n'iby'umwuka bitunganye. Imikorere myiza y'umubiri n'iy'intekerezo n'imibereho myiza yo kubana n'abandi. Umuntu ubanye neza n'Imana mu Byanditswe, anyuzwe, akabana n'abandi neza mu mico no kubagoboka, akagirira amahoro mu mutima utamuciraho iteka, uwo ni umuti ukomeye. Iyo bibuze, mu bwenge hazamo akajagari, indwara na zo zigakurikiraho. Intekerezo zitaguwe neza iyo zikubitanye n'umubiri ufite amaraso make, n'umutima utazi kwiyumvisha no kwihangana, ni zo nkomoko y'indwara 14 zimwe: Izifata mu myanya inoza ibyokurya : ibisebe byo mu gifu, impatwe, agasabo k'indurwe gakora nabi, ibisebe byo mu mara mato n'izo ku iherezo ry'urura runini (rectum). Izo zose zishobora guterwa n'intekerezo, ishyari, no guhora umuntu ahangayitse. Izifata imyanya y'ubuhumekero : ubuhwima (asthme), akayi, kuziba amazuru, sinizite (sinusite allergique). Zikomoka mu ntimba, ubwihebe n'impagarara mu ntekerezo. Izifata mu mutima : amahoro make yo mu bwenge yatera umuvuduko w'amaraso urenze urugero, gukomera kw'imitsi y'imijyana mu mutima (angine de poitrine), ikunda gufata abanyamwete mwinshi bakorana ihubi, bahora babona igihe cyabacitse. Izifata mu myanya ibyara n'iyo kwihagarika : iyo ubwonko bwanze umuntu, n'umubiri ntumukenera. Ibyo bikaba intandaro y'indwara bita vaginisme, irangwa no gusohora amashyira menshi mu gitsina cy'umugore, kwishimagura mu gitsina, kwihagarika akaribwa. Ibyo kandi bishobora no guterwa no kubura vitamini A cyangwa kurwara itandamyi, kimwe n'izindi ndwara z'ibyuririzi. Troubles menstruelles : imihango itagira gahunda, kwihagarika inshuro nyinshi nijoro. Gukora nabi no kudakorana kw'ingingo zigira uruhare mu mibonano y'abashakanye (disfonctionnement sexuel): bituma umugore abura amazi avuburwa igihe cy'imibonano, bikamutera za fundiguruka mu myanya ye y'igitsina. Izi zose ushobora no kuziterwa n'akajagari ko mu bwenge. Abagabo na bo bikababuza ubushake no kuremwa k'umujago wivanga n'intanga (sperme) Impagarara zishobora kubuza imvubura gukora neza. Imvubura zivurwa no gufata neza ingingo zawe, bityo zikakuremera imisemburo ngengamubiri (hormones), iyo misemburo na yo igahindukira igakoresha neza ingingo zose, bitewe n'uko zishimiye ikiruhuko cyiza wahaye ingingo zawe. Zitabibona zikarwara indwara nyinshi. Uruhu: ubugora, uruhara, ibihushi, kwishimagura Bitera kandi indwara zo mu ngingo : nk'umugongo, guhagarara bikanga, ibibyimba byo mu nda,… Byanaterwa n'amahoro make yo mu ntekerezo n'agahinda. Rubagimpande n'impyiko: kubivurisha amazi ashyushye + indimu + ubuki, iminsi 9 ikurikiranye. Ibi bikavura umutima, amara, igifu, intandamyi,… Kwishimagura no gusohora amazi mu gitsina : gutogotesha imbatabata n'igisura, ukabireka bikaba akazuyazi. Kubyicaramo iminota 10, inshuro eshatu mu cyumweru, ukarangiza ukwezi. Izi ndwara bishobora no guterwa no kunywa amazi make, ugakora cyane, kwiyuhagira inshuro nkeya, kurya ibishyimbo kenshi no kuba mu karere k'imbeho,. (La Santé par la nature, p. 234, 336). 15 IGICURI Ni indwara imaze gihe kirekire ku isi. Irimo amoko arenga 10. Ifata mu buryo bunyuranye. Itera ubwoba abayirwaye n'abayirwaje. Ishobora guterwa n’imisokoro mike, gukunda kurya inyotse, kudakoresha imboga bihagije, kurya inyama, cyane cyane izipfushije, izishwe nabi n’inyarugimbu rwinshi. Hari n'indwara zisa n'igicuri ariko atari cyo. Nko kwikubita hasi bitewe n'ibibyimba byo mu mutwe cyangwa mu bwonko, ihungabana ry'imitsi ishinzwe itumanaho mu mubiri. Hari n'abavukana iyo ngorane, inda zabo zaratwawe mu gihe kibi. Imwe mu miti n’inkingo kuri iyi ndwara : a) Onyo + indimu + ubuki + amavuta y'ibihwagari. Ku igaburyo ry'amanywa, kane mu cyumweru. b) Ibiyiko bitanu (5) by'ingano zinitse, nimugoroba, hagati y'iminsi 10 na 20. c) Umutobe w'imboga rwatsi, ibirahuri 3 ku munsi, gatatu mu cyumweru, ukwezi. d) Ku batarya inyama, igikoma cy'uburo kirimo Blue Band (Margarine) kirayivura. e) Homera ibumba ritukura ryinshi ku ruti rw'umugongo kugeza mu irugu, kabiri ku munsi, iminsi 10. INDWARA Z'UMWIJIMA Ni indwara imeze nabi muri iki gihe. Ishobora guterwa n'ubwihebe, umunaniro, guhangayika, gukora byinshi kandi ushonje, kurya umunyu mwinshi, amavuta ya buri gihe, fromage, inzoga, indyo ikennye kuri vitamini A, isukari ndengarugero,… a) Imiti: onyo + indimu + ubuki + amavuta y'ibihwagari cyangwa elayo. Ni umuti kabuhariwe wazo. Uyu muti uvura kandi ibibyimba, amaso, diyabete, indwara z'umugongo, inda zivamo, nyababyeyi ifite ibibazo. Bikoreshe iminsi 3 mu cyumweru. b) Imbuto zifasha umwijima urwaye ni : inzabibu, imineke, inkeri, amaronji, indimu,… c) Mu binyamisogwe harimo amashaza, imitonore y'ibishyimbo na soya. d) Ikindi gikenewe ni ukuruhuka bihagije e) Gukunda kwiyuhagira kenshi, ndetse no kwicara mu mazi y'akazuyazi f) Kugira amasaha adahindagurika yo kurya g) Guhora ufite indyo ifite inyubakamubiri (protéines) ziri ku rugero rwiza 16 AKAMARO K'IBIMERA IKIRAYI (La santé par les plantes, p. 309) N'ubwo ikirayi ari ikiribwa tumenyereye, gikungahaye kuri byinshi: umunyu w'ubutare (fer) wongera amaraso, na potasiyumu ituma amaraso avura vuba. Gifite n'umunyu wa kalisiyumu ikingira rubagimpande. Gifite proteyine na vitamini bituma kinogeka neza mu nda. Gifite imbaraga zikiza zirenze urugero. Dogiteri Silvio Roshi Sachet aratubwira ati : gufata ikirayi kinini, kugikamuramo umutobe, kuwuvanga n'ubuki. Ibyo bivura kuziba kw'amara, kwituma uribwa, kuribwa mu nda, kuva amaraso mu menyo, impatwe, rubagimpande, indwara ya goutte, kuribwa mu gifu, kugonga kw'amara, indurwe nyinshi mu gifu (ari na yo itera ikirungurira), impiswi, ibisebe byo mu mara. - Wagikoresha ugisiga aho uryaryatwa - Wagisiga kandi ku bushye - Igihe wishimagura, na bwo gisigeho - Wagisiga ahantu hagurumana ku mubiri. Amababi y'ikirayi uyatetse mu mazi, iminota 10 ukayaminina neza ukayicaramo ari akazuyazi, avura indwara ya karizo (hémorroïdes). Niba ari ifu y'amababi, ni akayiko gato muri litiro y'amazi. Iyo uyicayemo kandi bivura intandamyi zituma hasohoka amashyira, cyangwa ku mubiri uri kubyimbagirana. Fata ikirayi kinini, gikekagure cyangwa ukirape (raper). Mu by'ukuri, ikivura mu kirayi ni: - Solanine: amakakama afite urushyambashyamba, rwa rundi rutuma gisharira - Pectine - Acides Aminés hamwe n'umurenda wa albumine, zombi ni inyubakamubiri zikibamo. Ikirayi kinini giketswe (coupée ou rappée), muri litiro y'amazi, ushyiremo ubuki. Kunywa ikirahuri kinini, gatatu mu munsi (mu gitondo, ku manywa na nimugoroba). Ushatse kandi wakamuriramo indimu. INDIMU (citron) Ivura ikizungera, guta umutwe, igifu, rubagimpande, ikura imyuka mu mara no mu gifu, ivura impiswi, itera umutima gukora neza, ivura imitsi (artériosclérose), ikavura igituntu, kanseri, macinya, kolera, rubagimpande ikavurwa n'umutobe wayo cyane. Indimu ivura urusobe rw'indwara ziterwa no kubura vitamini C mu mubiri (scorbut), imitsi ikanyaraye. rubagimpande, fata indimu, uyikekemo utuziga duto duto, gukuramo imbuto, guteka ku muriro muke. Indimu 2 mu gice cya litiro y'amazi, ugashyiramo ubuki, ukajya unywaho ugiye kuryama, igice cya litiro (½), iminsi 2 ikurikiranye. Nuzirangiza ufate indimu 3 mu mazi y'igice cya litiro, uzikoreshe iminsi 3 ugiye kuryama, nyuma indimu 4 mu minsi 4, nyuma indimu 5 mu minsi 5, nyuma indimu 6 mu minsi 6, hanyuma indimu 7 mu 17 minsi 7, kugeza ku minsi 8 ukoresha indimu 8, bitewe n'uko iba yarakuzahaje. ndwara y'impiswi, ni ugukeka indimu, utuziga n'ubundi, ugateka mu mazi angana n'ikirahuri, kubirekera hamwe iminota 10, kuvangamo ubuki, kunywa icyo kirahuri, kabiri ku munsi. nkorora: Wotse indimu mu ziko, gushyiramo ubuki ibiyiko 2. Gukoroga neza ukanywa umira duke duke kugeza ubwo umara uwo muti. Ni ukuwukoresha nijoro, ni bwo buryo bwiza bwo kuvura inkorora. grippe, ni ugukoresha ikiyiko cy'umutobe w'indimu mu kirahuri kinini cy'amazi ashyushye. Kunywa igice cy'ikirahuri (½ verre) ugiye kuryama. ndutsi z'abana, ni uguteka mante, gufataho akayiko gato k'ifu (niba ari ifu yayo) ukavangamo ibitonyanga 20 by'indimu, ukabitogotesha mu mazi y'igice cy'icupa. Kunywa akayiko gato, ukamuha agiye konka, ukajya usuka ku ibere buhoro buhoro. ndwara z'amaso, ni uguteka amazi iminota 5, kuvangamo umutobe w'indimu 1 warangiza ugakaraba ayo mazi mu maso. Undi muti w'amaso ni ugusekura imboga za epinari, gushyiramo amazi ugakamura. Kunywa igice (½) cy'ikirahuri, kabiri ku munsi. Ibyo bivura amaso y'uburyo bwose : atukura, atareba neza, arimo udusebe, asharira, aryana, … arimo yakamuriwemo indimu iyo uyogesheje mu kanwa, bivura ibibazo byose byo mu menyo, mu kanwa, amaraso ava mu menyo, ibinyigishi (inshinya) n'udusebe two mu kanwa. isepfu, ni ibitonyanga bike by'indimu ukabishyira mu buki cyangwa ikinyagu, ukajundika, isepfu iragenda. Cyangwa ikiyiko kimwe cy'umutobe w'indimu, kuvanga n'ubuki, bihita bishira, byananirana umurwayi akanywa. GAHUNDA NZIZA YO KURYA NO KUNYWA IBINYOBWA NK’ICYAYI Lundi (Ku wa 2 wa Sabato): amazi arimo ubuki n’indimu Mardi (Ku wa 3 wa Sabato): amazi ya time Mercredi (Ku wa 4): umutobe w’umwimerere w’amatunda (jus naturel de fruits) Jeudi (Ku wa 5 wa Sabato) : amazi ya romarin (ni yo bita mudarasini) Vendredi (Ku wa 6): amazi ya menthe Samedi (Ku Isabato): amababi y’avoka GAHUNDA YO KUNYWA AMAZI Kuri buri muntu : 600ml mu gitondo 600ml ku manywa (11h00’) 600ml nimugoroba (17h00’) 18 Ni byiza kunywa hasigaye iminota nibura 30 ngo urye, kuko bisaba iminota 30-45 ngo amazi abe ashize mu gifu, kandi si byiza kurya akirimo, kuko imisemburo yacyo iba igifunguye cyane (sucs gastriques dilués), nta mbaraga zihagije zo kunoza ibyokurya iyo misemburo iba ifite). Igihe unywa ibinyobwa bitari amazi, ugomba kunywa agace k’ikirahuri, na ko ukakanywa mbere yo kurya. Si byiza kunywa uri kurya, kuko byongera amazi menshi mu byokurya, no mu misemburo y’igifu, bikarushya igifu mu igogora. Kuri benshi, ni yo ntandaro y’umubyibuho urenze urugero, cyane cyane uhereye ku kubyibuha inda. Kunywa ibikonje cyane (nk’ibivuye muri frigo), ni ugukereza no kurushya impyiko. Binaniza cyane imvubura bita tiroyide (glande thyroïde). IBINYAMPEKE (CÉRÉALES) Lundi (Ku wa 2 w’Isabato): umutsima w’ingano Mardi: pain complet (umukati wuzuye) Mercredi (Ku wa 4 wa Sabato): umutsima w’uburo + amasaka Jeudi (Ku wa 5 wa Sabato) : umuceri Vendredi (Ku wa 6): macaronis Samedi (Ku Isabato): umutsima w’imvange y’ingano n’ibigori. Aba ari akarusho, iyo ubiriye nk’uko Imana yabiremye. Bishyingiranwa neza n’ibinyamisogwe, n’imboga. Ikinejeje kurutaho, ingano hamwe n’imbuto (fruits) bituma ubwonko bw’umuntu buhorana itoto no kubanguka mu gutanga ibisubizo. Ibinyampeke bishinzwe gukoresha neza ubwonko n’imitsi yumva. Ni yo mpamvu atari byiza ko bwira umuntu adakoresheje ibinyampeke mu byo yariye uwo munsi. Bikungahaye mu mavitamini menshi ya B, cyane cyane B1, B2, B6, zishinzwe gutuma ubwonko bw’umuntu bwibuka kandi bugahora ku gihe. Bikwiriye gufata umwanya munini mu mirire y’umuryango. Ababirya nk’uko Imana yabiremye (bitagomye kunogerezwa mu nganda), ntibarwara indwara z’ubwonko, iz’amara, iz’umutima, n’izindi; kandi imvubura (glandes) z’abakunda kubirya zikora neza. Bimwe muri ibyo bifite umumaro wihariye: *zitera ubushobozi (facultés) gukura neza. *atera gushobora imibare, impengeri zayo zivura impyiko, n'ibindi *butera kujijuka, bwongera amaraso, *bitera umunezero no kwibuka, ariko biherekezwa n’ibishyimbo, kuko bikunda gukenera acide aminé yitwa lisine *utera ubushashatsi, n’ibindi. Uyu ni umumaro bifitiye ubwonko, ariko bikora n’ibindi byinshi mu mubiri. 19 IBINYAMISOGWE (LEGUMINEUSES) Ni byiza kubirya kuri gahunda ikurikira: Lundi : ibishyimbo byumye Mardi : amashaza y’urunyogwe Mercredi : umutonore w’ibishyimbo Jeudi : amashaza yumye Akamaro k’ibi binyamisogwe, n’ibindi byinshi tutari twabona ino iwacu, ni uko bikungahaye mu nyubakamubiri. Bimwe muri byo bikingira indwara z’umwijima, bigafasha umutima gutera neza, bikarinda imyuna n’indwara y’ikizungera. Nyamara bibarirwa mu byokurya bisabwa kuribwa ari bike. Iyo biriwe ari byinshi kandi kenshi, bikamura umunyu ngugu wa kalisiyumu. Ababirya cyane bakunda kurwara rubagimpande, impyiko, no kutareba neza. Akamaro k’umutonore w’ibishyimbo: umwijima imitsi yumva amaraso indwara z’ibyuririzi umubyibuho w’ikirenga kwituma impatwe byiza ku banyadiyabete imisenyi yo mu mpyiko indwara yo kwihagarika uribwa abariye indyo ituzuye abaguye agacuho abasirikare b’umubiri Ibinyamisogwe ni indyo ikenewe muri buri muryango no kuri buri muntu, kuko buri munsi imirimo twakoze ituma dusazisha ingirabuzima fatizo (cellules), bityo tukaba dukeneye protéines n’imyunyu ngugu bya buri munsi. Iyo bibuze, wiyumvamo umunaniro udasobanutse n’umunezero muke. Izo ngingo zasaza ubusabusa zikananirwa umurimo wazo. IMBOGA (LEGUMES) Ingengabihe yo kurya imboga: Lundi : Mardi : Mercredi Jeudi : Vendredi Samedi : Karoti na choux-fleurs onyo na dodo : tungulusumu na persil epinari na puwaro (poirreaux) : intoryi n’imiteja amashu n’inyanya (tomates) 20 Imboga zikungahaye muri chlorophyle. Zoza kandi zigakomeza amaraso no kuyongera, zongera abasirikari b’umubiri, zikomeza amagufwa. Bitewe n’uko ari zo zongera imisokoro, ni imiti kabuhariwe y’amaso. Abatazirya bihagije bakunda gufatwa n’indwara zinyuranye, cyane cyane iz’amaso, ibizungera, iz’amagufwa, iz’uruhu. Zitekwa buhoro ntizitinde cyane ku muriro. Kuziteka nta mazi ni akarusho. Zigira proteyine nke bigatuma zihongerwa amavuta. Guteka uzipfundikiye neza umwuka wazo ntuhite, bituma zigumana ibara ryazo n’intungamubiri zizirimo. Umuntu akeneye ibiyiko bitari munsi ya bine (4) ku munsi. Ni byiza kuzirya ku igaburo ry’amanywa, kuko zikungahaye, zitinda kunogerezwa n’imyanya inoza ibyokurya. Zishobora kuribwa ari mbisi. Icyo gihe zigomba kozwa neza kandi ntizitinzwe mu mazi. Ni ngombwa na none kuzoza batarazikata kugira ngo amakakama yazo, ari bwo butunzi bwazo adatwarwa n’amazi. Amazi azoza agomba kuba ari meza kuko aheramo (zirayanyunyuza). Si byiza kuzanika ku zuba, kuko vitamini A na C zishobora gukamukamo. Iyo zirīwe ari mbisi, zishobora gukatakatwa, kuzirapa (râper) cyangwa ukanywa imitobe yazo. Amazi yatekeshejwe imboga ntamenwa, ahubwo ashyirwa mu masosi, kuko ari mo intungamubiri nyinshi zibera. Si byiza gukoresha salade z’amoko menshi mu mwanya umwe, kuko hariho imboga zifite ubushobozi buganza ubw’izindi, maze izinganya zigahangana. Ni yo mpamvu habaho ingengabihe yo kuzirya. IMBUTO (FRUITS) Nta kiribwa na kimwe gishobora gusimbura imbuto (fruits), kuko zifite akamaro. Ni ingabo y’ubuzima, ni ibiribwa bikiza mu buryo bwahuranije (curatifs), bihembura intungamubiri mu mubiri w’umuntu (revitalisants), zongera imyunyu ngugu. Ni byo byokurya biruhura imyanya inoza ibyokurya. Zikaribwa nijoro, kugira ngo uruhuke neza kandi utuje, kuko ibyokurya birimo amavuta nijoro bibuza ubwonko n’umubiri kuruhuka neza. Ingengabihe yo kuzirya : Lundi (Ku wa 2 w’Isabato): imineke 2/3 Mardi (Ku wa 3 wa Sabato): avoka 1 (igice niba ari nini) + inanasi Mercredi (Ku wa 4 wa Sabato): pomme 1 + imbuhu 10 Jeudi (Ku wa 5 wa Sabato) : amaronji 2 + marakuja Vendredi (Ku wa 6 w’Isabato): ibinyomoro 2 Samedi (Isabato): inzabibu (raisins), ibiyiko 2 Imbuto zikwiriye kuribwa mu gitondo, maze ugatangira imirimo yawe ubwonko butari gusererezwa n’inzara cyangwa amavuta. Zikaribwa nijoro, kugira ngo uruhuke neza kandi utuje, kuko ibyokurya birimo amavuta nijoro bibuza ubwonko n’umubiri kuruhuka neza. 21 IBINYAMAVUTA (OLÉAGINEUX) Lundi : Mardi : Mercredi Jeudi : Vendredi Samedi : ubunyobwa (arachides) soya : ibihwagari (tournesol) sezame : noix de cajou amande Ibinyamavuta biryoshya ibyokurya, bitera ubushyuhe, bikingira indwara z’ibyuririzi, nyamara ni byo byokurya bigomba kuribwa ari bike mu buzima. N. B. : Ku munsi wa Dimanche: Kwiririrwa imbuto, waziriye mu gitondo, na nimugoroba ukazirarira. Ushobora kuvanga amoko ane. Ukaba wakongeraho isosi y’amashaza na soya. Impamvu ni uko ubuzima bwa kino gihe buvunanye. Ku babona ikiruhuko giheruka icyumweru, bagomba no kuruhura ubwonko bwabo babuha ibyokurya bitabuvunnye kandi bibugirira akamaro. Gufata umunsi wo kwiririrwa imbuto bitera kwibuka, kugira gahunda, umwete, no gucungura igihe. Ubutunzi Imana itwifuriza ku isi ni ubwenge buzima, umubiri muzima n’imico myiza mu maso y’Imana n’abantu. «...Kwigisha kw’abanyabwenge ni yo soko y’ubugingo, gutuma umuntu ava mu mitego y’urupfu. Kumenya gutunganye gutera igikundiro.» (Imigani 13:1314). «...Kumenya kuzanezeza ubugingo bwawe, amakenga azakubera umurinzi, kujijuka kuzagukiza, kugira ngo bigukure mu nzira y'ibibi, no mu bantu bavuga iby'ubugoryi. Ni bo bareka inzira zitunganye, bakagendera mu nzira z'umwijima. Banezezwa no gukora ibibi. bagendera mu nzira zigoramye, bakaba ibigande... (Imigani 2:10-15) AKAMARO K’UBUTUMWA BWIZA KU BUZIMA BW’UMUNTU NO KU MURYANGO Ubutumwa bwiza ku buzima Ubutumwa bwiza bukiza umutima icyaha bugakiza umubiri indwara, ni yo mpamvu bwigisha uburyo bwiza bwo kwitungira amagara, no kuzibukira ibyangiza umubiri, kuko indwara zikomoka ku cyaha, kurya no kunywa nabi, ingeso mbi, umwanda, kurya ibyo Imana itageneye umubiri, guhuza ibyokurya bitavangwa (mauvaise combinaison alimentaire), kurya ukarenza urugero, kutagira gahunda ihamye yo kurya, gukora nturuhuke, kuruhuka utakoze, gukora cyane ushonje, ishyari n’agahinda, guhangayika,... Aya ni yo marembo magari indwara zikomeye zinjiriramo. Burya muri aya majyambere avanze n’imperuka, indwara zahaboneye ifumbire n’urubuga zidagaduriramo. 22 Mbese waba utazi inkomoko y’amavunane yawe? Ntiwari uzi inkomoko y’indwara z’injyanamuntu ziriho? Waba ushaka kumenya uko wakwikingira cyangwa wakwivura? Uhora utaka umutwe, ikizungera no kudasinzira neza? Ntufata mu mutwe? Ukunda kwibagirwa? Iyo hagize ikikubabaza uhugwa ibyokurya cyangwa ukaruka? Urarya ntiwitume neza? Amara yawe ahoramo intambara? Uhorana inzara kandi wariye, bitewe n’umuriro mwinshi wo mu gifu? Urarya ntibikuvemo, kuko umwijima wananiwe gusya amavuta? Umutima wawe utera wiruka, ugahora ucitse umugongo, bitewe n’umunyu mwinshi uri mu maraso? Mushiki wanjye nawe mwene Data, Imana yaraguteganyirije, ikuzengurutsa ibyakugirira akamaro. Imineke, inzabibu, inkeri, pomme, amaronji, ngizo imbuto zagenewe gukoresha neza umutima, amara, umwijima, n’ibindi. Amavuta ya soya, ay’ibihwagari, aya elayo, akura urugimbu rwa cholesterol mu maraso, akavura umwijima, umutima, impyiko, imitsi, amara, ibibyimba. Ari mu byongera imbaraga zo kororoka. Ibinyampeke nk’ingano, amasaka, uburo, umuceri, ibigori, biriwe bitanyujijwe mu nganda, bitunganya amara, byubaka ubwonko, bigatunganya uruhu, bigatera kwibuka, no gushinyiriza uri mu y’abagabo. Imboga rwatsi nka karoti, epinari, persile, umushogoro, dodo, inyanya, igisura, imbwija, urudega, seleri, n’izindi, ngiyo imiti kabuhariwe y’amagufwa, amaso, igikuriro cy’abana, umugongo, uruhu, igicuri, impyiko, n’ibindi. Ibyo byose bigomba kubanzirizwa na gahunda nziza yo kunywa amazi, ubyutse cyangwa iminota nibura 30 mbere ya buri gaburo. Ukeneye nibura litiro 1 n’igice y’amazi buri munsi. Jya wiyuhagira mbere yo kurya, kandi usinzire bihagije nijoro, nibura amasaha 7 n’igice ku bakuze, 8 n’igice ku bato, wibwire ibyiza, ukunde abandi. None se waba utwite ? Waba se uzi ibyakunganira, bigatuma n’umwana uzabyara agira imikurire myiza, ndetse yamara no kuvuka agakomeza kugira igikuriro cyiza ? IMIRIRE Y’UMUBYEYI W’UMUGORE UTWITE Agomba kubona intungamubiri zihagije, kuko aba agaburira babiri. Uretse n’ibyo, imikorere ya zimwe mu ngingo z’umubiri we irahinduka, bikagaragarira mu ndwara zimwe na zimwe. Imikorere y’amara n’igifu birahinduka, bigatuma akunda kwituma impatwe, kurwara karizo (hémorroïdes), kubura ipfa ryo kurya, kugira iseseme no kuruka. Ku bw’ibyo, ni ngombwa ko agisama akunda kurya imboga z’igisura cyangwa umutobe wacyo. Iyo yahuzwe cyangwa aruka, yakoresha umutobe w’amatovu avanze n’utwatsi bita bwunyu bw’intama yakamuriyemo indimu, agashyiramo ubuki. Kugira ngo yitume neza, nakoreshe ibiyiko 2 by’amavuta ya elayo + indimu mu gitondo akibyuka, gatatu mu cyumweru; kandi mbere yo kubyuka anywe icupa ry’amazi ashyushye buhoro arimo ubuki n’indimu, arimo romarin byaba ari akarusho. Ahitemo iminsi ibiri mu cyumweru, yiririrwe amatunda gusa, ararire amashaza atekanye n’ingano. Ashobora kubyimba amaguru n’ibirenge, bityo bikaba ngombwa gukoresha 23 ibumba ry’icyatsi, akayiko gato mu kirahuri cy’amazi, kurinywa mu gitondo, iminsi 3 mu cyumweru, agisama kugeza atangiye igihembwe cya 3. Habaho kandi impinduka mu mikorere y’ubwonko. Imitsi yumva irakanguka cyane, urukundo rukiyongera, cyangwa rukagabanuka kuri bamwe. Iyo rwiyongereye hashobora kubaho kurarikira cyane umugabo. Imyifatire ye ishobora guhinduka myiza cyangwa mibi, bitewe n’uburyo yakiriyemo inda atwite, niba imunejeje cyangwa itamunejeje, imuteye ubwoba bwo kubyara, niba ari inda y’indaro. Iyo birenze urugero ni ibyo gutinywa no kurwanywa, cyane cyane iyo ahondobera, agashikagurika, akagira intekerezo ndende rimwe na rimwe zimeze nk’inzozi. Vitamini zifasha umugore utwite ni : A: iyo ibuze, umwijima ukorana imbaraga nke, amaso akora nabi bigatuma atareba neza (xérophtalmie), cyane cyane nijoro (héméralopie cyangwa cécité nocturne), bishobora no kumutera kuzabyara umwana utabona. B: ziburizamo uburibwe bwo mu nyama z’umubiri, iseseme no kuruka, kwibwira ibibi,… C: iyo ibuze inshinya zirababuka, zikava amaraso, bikaba byatuma inda ivamo, cyangwa akazabyara bimuruhije D: iyo ibuze bitera umwana na nyina kuzingama cyangwa kurwara indwara ya ostéomalacie kuri nyina, amagufwa akorohera cyane, imbaraga z’umubiri zikaba nke cyane E: iyo igabanutse, umubyeyi ashobora kubyara igihe kitageze (prématuré) cyangwa se akabyara uwapfuye K: mu gihe cyo kubyara imubuza kuva cyane, kuko bishobora kumugwa nabi. Itera gutsina (kuvura kw’amaraso). Imyunyu ngugu akeneye cyane ni nka fer (ubutare), iyo bubuze bituma umwana na nyina bagira amaraso make. Hari na kalisiyumu na fosifori. Iyo ibuze cyangwa igabanutse cyane mu mubiri, bituma amagufwa adakomera bikaba byakurura indwara z’amenyo. Nk’iyo umubyeyi atakunze kunywa amazi no kurya imboga kenshi, bigatuma amazi yo mu nda umwana yogamo, ayo bita liquide amniotique akaba make, bishobora gutuma umwana avukana ibirenge byamugaye, birebye inyuma, bidahina,… («bots»). Bigomba kugororwa akivuka. Iyo umubyeyi agize ingorane yo kubyara biruhanije, bituma habaho icyo bita “souffrance foetale”, umwana akananirwa kwinjiza umwuka uhagije akivuka, ubwonko bukabura umwuka mwiza wa okisijeni, maze umwana akaba ikigoryi (débile mental) ubuzima bwe bwose (iyo arengeje iminota 20 atarabasha kwihumekesha neza, n’ubwo baba bari kumwongerera umwuka bakoresheje ibyuma. Iyo umugore yariye nabi atwite, akabona indyo ikennyemo intungamubiri za ngombwa, bigira ingaruka ku mwana no kuri we bwite, umwana akazagira amaraso make (ku bwo gukena ku munyu wa fer –ubutare), akananuka cyane cyangwa akaba ingwingiri, (chétif). Akenshi ni bo bana batangira kuyonga bageze hafi mu mezi 6/7. Iyo nyina w’umwana yariye iby’indengarugero, 24 bishobora gutuma umwana avuka ari munini cyane, akaba yazagira ingorane yo kubyibuha cyane no gufatwa vuba na diabète. Iyo umubyeyi ari umunywi w’itabi cyangwa inzoga, bishobora gutuma umwana agabanuka mu bunini no mu biro yari kugira, akaba yananuka cyangwa akagira ubwenge buke butagenda buhuza n’ikigero cy’imikurire agezeho ugereranije n’ubwo yari kuzagira (retard mental). Iyo umubyeyi yarwaye indwara ifatira mu myanya ndangagitsina atwite, umwana ashobora kuzavuka ari impumyi, bigasaba ko atangira kuvurwa akivuka. Iyo umubyeyi akunda gukora imirimo ivunanye birenze urugero, umwana ashobora kuvuka igihe kitageze, ndetse akaba yapfa akiri muto cyane. Gukunda gukoresha isukari nyinshi y’inyenganda, bishobora kuba intandaro y’indwara z’amenyo, diabète no kurakazwa n’ubusa, ku mwana no kuri nyina. Gukunda gukoresha isukari + ibinyarugimbu (ibinyabinure) byinshi, ariko udakora imyitozo ngororamubiri, bishobora kuba intandaro y’indwara z’imitsi nka artériosclérose, umubyibuho w’ikirenga, iz’umutima,… IMBARAGA Z’ UYU MURIMO : «Neretswe ko umurimo wa Satani ari uwo gutuma abantu bamwe bibwira ko binezeza Imana iyo bahisemo inzira yabo bwite, batitaye ku nama za bene Se. Aho hari akaga gakomeye cyane kasigingiza amajyambere y’umurimo wacu. Tugomba gukora neza, mu bwenge, mu bwumvikane kandi twitaye ku bitekerezo by’abantu bubaha Imana. Aho ni ho honyine hari umutekano n’imbaraga. Bitabaye ibyo Imana ntiyakorana natwe, ntiyadukoreramo kandi nta n’icyo yadukorera… Abantu bamwe bagaragaje igitekerezo cy’uko uko tuzagenda twegereza iherezo ry’ibihe, buri mwana w’Imana azagenda akorera mu bwigenge atitaye ku itorero ryose muri rusange. Ariko Uwiteka yanyeretse ko mu murimo we, bidashoboka ko buri muntu yigenga… Umurimo w’ubucakura kandi utagira ishyikizo wa bamwe mu ngirwabakristo usa n’imyitwarire y’indogobe z’inyambaraga ariko zikaba ari n’ibitandame. Iyo shebuja wazo azihamagaye imwe ikagenda, indi irihagararira igahama hamwe ishikamye… Iyo abantu banze gukorana mu bwumvikane na bene Se maze bagahitamo gukora bonyine, ntibigaragara neza... Ababwiriza bamwe bakurura bakoresheje imbaraga zose Imana yabahaye, ariko ntibarakamenya ko ari ngombwa ko batagomba gukurura bonyine badafatanije n’abandi… Bazakora umurimo unyuranye n’uwo Imana ishima, ibyo bikazababera imfabusa kuba barasesaguye imbaraga zabo.» (Ministère évangélique, p. 474-476) 25 INDUNDURO Bene Data basomyi, turiringira neza ko iyi nyandiko ifite benshi yagiriye akamaro, cyane cyane ku birebana n’uko twajya twitwara mu nyigisho ziriho, abenshi bajya bitiranya n’ubutumwa bwiza. Turararikirwa gukiranuka duhamanya n’ubutumwa bwiza buheruka. Hari byinshi tubuzwa mu mirire, iminywere, imyambarire, imivugire, imyitwarire, imitekerereze, n’izindi nzego z’imibereho y’abantu. Ariko kandi tugomba kubigiramo ubwenge n’ubushishozi, kugira ngo tutagwa mu bwaka n’abakabyo, amaherezo bikazatujugunya mu rwobo rw’irimbukiro. Bitewe no kudashyika kwacu, iyo dushatse gukabya mu rugendo rw’iby’Umwuka, bituma dutambuka Yesu, aho kureka ngo ajye imbere tumukurikire, ahubwo tukajya imbere, tukerekeza iyo tutazi, amaherezo akazaba gukandagira no ku butaka bwabuzanijwe, twibaza, twigisha cyangwa tujya impaka no ku byo Imana itaduhereye uburenganzira, bikatubyarira ubwaka n’agakabyo, na bwo bukadukururira umuvumo, kandi Imana yifuzaga kuduha ubugingo. Imana ifashe buri wese mu bifuza gutaha ijuru kubihirimbanira. n’ibitubereye nk’urujijo kuri ubu, izabiduhishurira, nta mpamvu yo kugurumana. Umurimo ni uwayo, nta cyo twakora ngo tuyirwanire ishyaka rirenze iryo yakwirwanira. Ntitugashake kuyiburanira no kuyivugira, yo yarivugiye mu Ijambo ryayo. Igihe twigisha ibyayo, twirinde kuvangamo ibyacu. Urugero ni nk’igihe twigisha ko yabuzanije inyama, ariko tukongeraho ko abantu batagomba no korora. Yabujije inyama, ariko ntirakabuzanya korora, kuko amatungo tutayakesha inyama gusa. Kuba tubuzwa inzoga, ntibivuze ko tutazahinga amasaka, insina, ingano, ibigori n’ibindi byose bivamo ibisindisha, kuko bivamo n’ibindi biribwa byiza. N’ubwo icyayi ari kibi, ariko kijya gikoreshwa nk’umuti… «Imana y’amahoro ibeze rwose, kandi mwebwe ubwanyu n’umwuka wanyu, n’ubugingo n’umubiri byose birarindwe, bitazabaho umugayo ubwo Umwami wacu Yesu Kristo azaza. Ibahamagara ni iyo kwizerwa, no kubikora izabikora.» (1 Abatesaloniki 5:23-24) Imana ibane n’ umutima wa buri wese. Byigishwa na Bene So b’ABAGOROZI B. P (P.O Box) 109 RUHENGERI/ RWANDA Tél: +250788454349, +250788351276, +250750336966, +250728351276 E-mail: [email protected],[email protected], [email protected]; Website: www.ubugorozi.org 26
Benzer belgeler
Untitled
qinisekisa kwakhona ukuba abantwana bethu abakwiGarden Route baya kuba namanzi
awoneleyo kwixesha elizayo.
Day of the African Child - Nyagatare - 19th June 2016
Nk’uko nabivuze, umwana si ukumurebera mu muryango gusa,
abarezi nabo, babana n’abana kenshi, bafite uruhare rukomeye mu
myigire, ariko no mu gutoza imico myiza, abo bana n'uburere bwiza
muri rusan...
Izina - World Bank
Ibibazo bikurikiye birebana nuko wowe n’abana bato muri uru rugo bagiye babona imfashanyo mu mezi 6 ashize. Nifuzaga kumenya niba
wowe cyangwa abana mwarahawe amafaranga, Ibiribwa cyangwa Imyambaro...
INCUTI MU BUZIMA
(Akira ibisubizo by’ababishaka maze ubaze amazina y’ibiribwa
bimenyerewe bikorerwa mu nganda zo mu gace batuyemo.)
• Fanta