urukiko rwisumbuye rwa nyarugenge ruri i nyarugenge
Transkript
urukiko rwisumbuye rwa nyarugenge ruri i nyarugenge
Ikiza ry’urubanza RCA0127/09/TGI/NYGE Urupapuro rwa -1- URUKIKO RWISUMBUYE RWA NYARUGENGE RURI I NYARUGENGE RUHABURANISHIRIZA IMANZA Z’IMBONEZAMUBANO, RUHAKIRIJE MU RUHAME URUBANZA N° RCA0127/09/TGI/NYGE MU RWEGO RW’UBUJURIRE NONE KUWA 30/11/2010 MU BURYO BUKURIKIRA: Haburana: Semafara Antoinette mwene Semafara Leonidas na Mwanawe Eudosie, utuye Gikondo, Akarere ka Kicukiro ho mu Mujyi wa Kigali. na Kayitankore Cyimana Thierry mwene Bisabinkumi na Kayitesi utuye mu Mudugudu w’Abatarushwa, Rwezamenyo, Umurenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge ho mu Mujyi wa Kigali. Ikiburanwa:Kutabana RC0169/09/TB/NYMBO by’agateganyo(kujuririra urubanza I. Imiterere y’urubanza 1. Semafara Antoinette na Kayitankore Cyimana Thierry ni umugore n’umugabo babanaga mu buryo bukurikije amategeko ndetse n’Imana ikaba yaranabahaye umugisha wo kubyarana abana babiri. Abo baburanyi bombi baburanye mu rukiko rw’Ibanze, Semafara akaba yarasabye ubutane bw’agateganyo, abuhabwa ku makosa yabo bombi, abana babyaranye bahabwa Kayitankore Cyimana Thierry. 2. Semafara Antoinette ntiyishimiye icyo cyemezo cy’Ururkiko rw’Ibanze, ajuririra mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, mu mpamvu yashingiyeho ajurira, avuga ko urukiko rutagombaga kubatandukanya ku makosa yabo bombi kubera ko we nta kosa na rimwe yakoreye umugabo we, ko Cyimana rero yiyemereye mu iburanisha ko ahoza ku nkeke umugore we kandi ko yanabisabiye imbabazi, yakomeje avuga ko asaba guhabwa indezo y’abana kubera ko ngo nubwo urukiko rwategetse ko Kayitankore Cyimana abahabwa ngo yabikuyeho abashyira nyina abamusangisha kwa mukuru we, ubu ngo abo bana babana na nyira ngo ari nayo mpamvu yari yatanze ikirego cyihutirwa gisaba indezo ya 150.000frs yagenewe n’Urukiko. 3.Kayitankore Cyimana Thierry avuga ko Semafara atigeze ahakana ko ari umusinzi mu iburanisha ryo mu Rukiko rw’Ibanze, bityo ko ariyo mpamvu Ikiza ry’urubanza RCA0127/09/TGI/NYGE Urupapuro rwa -2- babatanyije ku makosa yabo bombi, abana bo ngo ni nyina wabatwaye, yanzuye avuga ko atanga ibitunga abana, bityo ngo akaba asanga akwiriye gusubizwa abana yari yahawe n’Ururkiko ndetse ko n’indezo za 150,000frw nta shingiro ryazo. II. Isesengura ry’ibibazo bigize urubanza a)Impamvu y’ubutane bw’agateganyo(séparation de corps). 4.Semafara Antoinette yajuriye avuga ko urukiko rwemeje ubutane ku makosa yabo bombi, ko nawe ari umusinzi nyamara kandi ngo ntacyo rushingiyeho, uregwa Kayitankore we yavuze ko Semafara atigeze ahakana ko ari umusinzi, bityo ko ari nayo mpamvu urukiko rwemeje ko batana ku makosa yabo bombi. Rurasanga ingingo ya mbere y’ubujurire ya Semafara ifite ishingiro kubera ko nta kimenyetso icyo aricyo cyose urukiko rw’Ibanze rwashingiyeho rwemeza ko Semafara afite ingeso y’ubusinzi. Kuvuga rero ko mu iburanisha ryo mu rukiko rwibanze atigeze ahakana ko ari umusinzi ni ukumubeshyera(c’est une affirmation gratuite) kubera ko ku rupapuro rwa 2 rw’iburanisha muri procédure ya tentative de conciliation yahakanye ko atari umusinzi, ku itariki ya 07/05/2009 mu iburanisha mu mizi y’urubanza ku rwego rwa mbere yemera ko anywa inzoga ariko kandi ko anywa nkeya ashoboye, ibyo kuvuga rero ko ari umusinzi nta kimenyetso na kimwe cyashingiweho byemezwa n’urukiko rw’ibanze kubera ko abanywa ku nzoga bose atari abasinzi(kunywa ku nzoga ntibisobanura ko umuntu ahita aba umusinzi); b)Ikibazo cy’indezo z’abana n’umubyeyi ugomba kubahabwa 5. Ingingo y’110 y’itegeko n° 15/2004 ryo ku wa 12/06/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo, iteganya ko ukwiyemerera mu rubanza ari amagambo umuburanyi cyangwa umuhagarariye avugira mu rukiko agira ibyo yemera kandi ko ayo magambo atsindisha uwayavuze. Mu iburanisha ry’uru rubanza, Semafara Antoinette yagaragaje ko nubwo bwose Kayitankore yahawe kurera abana, ko atabarera ahubwo ko yabamuzaniye, bityo aboneraho gusaba indezo yabo, ibyo ntabwo Kayitankore yigeze abihakana, ahubwo yemereye mu rukiko ko abo bana babana na nyina , uko kwemera rero ko abana basigaye bibanira na nyina ni ikimenyetso gituma atsindwa n’urubanza, ari nayo mpamvu indezo asabwa agomba kuyitanga. Kuvuga rero ko yabatwaye ku gahato nta shingiro ryabyo kubera ko nta kimenyetso abigaragariza, ikindi ntaho yigeze abiregera ku buryo urukiko rwakwemeza koko ko yabatwaye ku gahato cyangwa se abashimuse. Ikiza ry’urubanza RCA0127/09/TGI/NYGE Urupapuro rwa -3- 6. Nyuma yo kubona ko kurera abana bimuremereye, Semafara Antoinette yatanze ikirego cyihutirwa asaba indezo z’abana mu gihe yari agitegereje ko uru rubanza ruburanishwa mu mizi, ibyo bigaragazwa n’urubanza RC0569/09/TGI/NYGE rwaciwe ku itariki ya 29/10/2009 n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge. Rurasanga ruriya rubanza narwo ari ikimenyetso cy’uko nubwo bwose Kayitankore yahawe ishingano yo kurera abana, yo kubana nabo, atigeze ayubahiriza kubera ko bigaragara ko abana babana na nyina, bityo akaba ariyo mpamvu nyina agomba kubahabwa nkuko yabyifuje ndetse bakanagenerwa indezo nkuko yari yayisabye mu kirego cyihutirwa. III. Icyemezo cy’Urukiko 7. Rwemeje ko ubujurire bwa Semafara Antoinette bufite ishingiro. 8. Rwemeje ko Semafara Antoinette na Kayitankore Cyimana Thierry batana by’agateganyo ku makosa ya Kayitankore Cyimana Thierry wenyine. 9. Rwemeje ko urubanza rwajuririwe (RC0169/09/TB/NYMBO ruhindutse gusa kuri bimwe. Ibyerekeranye n’impamvu y’ubutane, umubyeyi ugomba guhabwa abana n’indezo bagenewe. 10. Rutegetse ko abana babyaranye ko ari babiri bahabwa nyina akaba ariwe ubana nabo, Kayitankore Cyimana Thierry akaba ategetswe kujya atanga indezo ingana na 150,000frw ku kwezi yo kurera abana be. 11. Rutegetse ko icyemezo cy’agateganyo n° RC0569/09/TGI/NYGE cyari cyafashwe muri uru banza kivanyweho n’uru rubamza; 12. Rutegetse Kayitankore Cyimana Thierry kwishyura amagarama y’uru rubanza angana na 16,350frw. Ni uko rukijijwe kandi rusomewe mu ruhame none ku itariki ya 30/11/2010. (Sé) HABINSHUTI Charles Umwanditsi (Sé) GAHIMA Innocent Umucamanza Ikiza ry’urubanza RCA0127/09/TGI/NYGE Urupapuro rwa -4-
Benzer belgeler
URUBANZA R.P 4410/05//TP/Kgli URUPAPURO RWA MBERE
7. Rwemeje ko ikirego rwagejejweho n’ubushinjacyaha cya kwakirwa kuko cyaje mu buryo
bwemewe na mategeko , gisuzumwe rusanga gifite shingiro mu ngingo zacyo zose ;
8. Rwemeje ko UWASE Claudine aham...
Rigobert MP - World Bank
Digitally signed by Rigobert MP
DN: cn=Rigobert MP, c=RW,
o=MOH, ou=CAAC,
[email protected]
Date: 2007.09.19 11:01:39