URUBANZA R.P 4410/05//TP/Kgli URUPAPURO RWA MBERE
Transkript
URUBANZA R.P 4410/05//TP/Kgli URUPAPURO RWA MBERE URUKIKO RW’ISUMBUYE RWA NYARUGENGE RURI I NYARUGENGE KU KICARO CYARWO RUHABURANISHIRIZA MU RWEGO RWA MBERE IMANZA Z’INSHINJABYAHA RUHAKIRIJE URUBANZA RP 4410/05/TP/Kgli NONE KU WA 08/06/2009 MU BURYO BUKURIKIRA : ABABURANYI UBUSHINJACYAHA buhagarariwe n’umushinjacyaha BATAMURIZA Alice , UREGWA:- UWASE Claudine wavutse 1977 mwene MUNYENSANGA Alexis na NYIRABAGOYI ubarizwa Konombe - MVK , udafite aho abarizwa hazwi n’ingaragu ntarafungwa bizwi n’amategeko . ICYAHA ASHINJWA: - Gukora no gukoresha inyandiko mpimbano art 202 CPL II I IMITERERE Y’URUBANZA 1.Kuba ali kw’itariki ya 03/09/2005 UWASE Claudine yarakoresheje impapuro ebyiri mpimbano iyo kw’itariki ya 03/09/05 niya 13/09/05 , icyaha giteganywa kandi kigahanishwa n’ingingo ya 202 CPL II. 2. Mu ibaruwa yo kuwa 06/12/2005 umushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Nyarugenge yohereje mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge dosiye R.M.P 03692/S1/05/NGR/MSM ubushinjacyaha bukurikiranyemo UWASE Claudine icyaha cyo Guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano , Dosiye igeze mu rukiko yanditswe mu gitabo cy’imanza uwo munsi ihabwa nomero RP 4410/05/TP/Kgli ; II. IMIGENDEKERE Y’URUBANZA 3. Itegeko rya perezida rishiraho umunsi w’iburanisha ry’urubanza kuwa 26/02/2009 ntirwaburanishwa , rusubikwa ku mpamvu umuburanyi yari afite umwirondoro utuzuye ahamagazwa hatazwi kuri 26/02/2009 kugirango aburanishwe kuwa 13/05/2009 ; 4. Uwo munsi ubushinjacyaha buhagarariwe na BATAMURIZA Alice bwitabye , UWASE Claudine ntiyitabye urukiko rufata icyemezo cyo kuburanisha adahari kubera ko yahamagajwe mu buryo bwemewe n’amategeko ; 5. Umushinjacyaha yahawe ijambo kugirango asobanure imikorere y’icyaha agaragaze n’ibimenyetso ashingiraho atange n’icyifuzo cye , avuga ko ubushinjacyaha bukurikiranyeho UWASE Claudine icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano ndetse n’ubufatanyacyaha mukuyikora , ibimenyetso n’uko nyuma y’uko yahawe repos médical atarigeze y’ivuza kandi atarigeze arwara , iyo nyandiko mpimbano yemera ko yayihawe na Vital ZIMARIMBEHO yanditse ho ko yakozwe na Docteur Troubleyn Joris Bart ndetse kuri C5 uyu Docteur yemeza ko iki cyemezo Atari we wacyanditse , bukaba busanga iki cyemezo cyari igihimbano kuko URUBANZA R.P 4410/05//TP/Kgli URUPAPURO RWA KABIRI Docteur agihakana , kandi n’uregwa avuga ko yagihawe na Vital , iyo certificat Medical Administratif UWASE Claudine ntabwo yayihawe rimwe kuko yagiye ajya ku valida amatariki , bigaragara ko uregwa atakoresheje inyandiko mpimbano rimwe gusa bukaba bumusabira gufungwa imyaka icumi agatanga amagarama y’urubanza , uregera indishyi akaziregera ; IV. UKO RUKIKO RUBIBONA 6. Ingingo ya 202, z’ Igitabo cya Kabili cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko azahanishwa igifungo kuva ku myaka itanu kugeza kw’icumi n’ihazabu ya mafranga atarenga ibihumbi ijana , uzaba yahimbye inyandiko , ali ugushiraho sinyatire itariyo , ali mu kwonona inyandiko cyangwa amasinye ali mw’isimbuza ry’abantu abandi , ali mu mihimbire ya masezerano , y’imiterere y’ingingo , y’igitegetswe gukorwa mu masezerano cyangwa icyarangiye cyangwa ali kwongera ibindi mu byo abantu barangije kwemeranya , ali ukwongera cyangwa guhindura ingingo z’amasezerano , imvugo cyangwa ibikorwa , ibyo byali bigamije gusuzuma no guhamya , UWASE Claudine icyaha ashinjwa kimuhama cyane cyane ko yahibye certificate ya repos medical , abikora inshuro ebyiri , kandi nawe arabyemera asobanura n’impamvu yazikoraga , nizo certificate zarafashwe , ibyo bikaba ari ibimenyetso bigaragara ko icyaha UWASE Claudine ashinjwa kimuhama , akaba agomba kugihanirwa akaba yahanishwa igifungo cy’imyaka itanu 5 n’ihazabu ya mafaranga ibihumbi 40.000 frw ; V. ICYEMEZO CY’URUKIKO 7. Rwemeje ko ikirego rwagejejweho n’ubushinjacyaha cya kwakirwa kuko cyaje mu buryo bwemewe na mategeko , gisuzumwe rusanga gifite shingiro mu ngingo zacyo zose ; 8. Rwemeje ko UWASE Claudine ahamwe n’icyaha ashinjwa cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano , akaba agomba kugihanirwa ahanishijwe igifungo cy’imyaka itanu 5 n’ihazabu ya mafaranga ibihumbi 40.000 frw ; 9. Rutegetse ko UWASE Claudine yafungwa mu gihe cy’imyaka itanu 5 , agatanga n’ihazabu ya mafaranga ibihumbi 40.000 frw ; 10. Rutegetse ko UWASE Claudine atanga amagarama y’urubanza angana n’ibihumbi 5.150 frw mu gihe giteganyijwe n’amategeko ; Uru rubanza rutasomwe kuwa 04/06/09 kubera umucamanza yari mu iburanisha riratinda . Rukijijwe rutyo kandi rusomewe mu ruhame none kuwa 08/06/2009 mu rukiko Rw’Isumbuye rwa Nyarugenge rugizwe na UWIZEYE F. Nadine, umucamanza afashijwe na BIZARYABANDI Alexis , umwanditsi. UMUCAMANZA UMWANDITSI UWIZEYE F. Nadine BIZARYABANDI Alexis
Benzer belgeler
urukiko rwisumbuye rwa nyarugenge ruri i nyarugenge
babanaga mu buryo bukurikije amategeko ndetse n’Imana ikaba yaranabahaye
umugisha wo kubyarana abana babiri. Abo baburanyi bombi baburanye mu rukiko
rw’Ibanze, Semafara akaba yarasabye ubutane bw’a...
Umutwe wa 2
Ishuri ry’icyumweru ry’abana ni imwe mu nkingi zikomeye ivugabutumwa mu
matorero rigomba kwitaho by’umwihariko. Kugirango iryo vugabutumwa mu bana
rikorwe neza, ni ngombwa ko dushyira imbaraga mu g...
the list of international students who have gained right to register for
The candidate student should have the first class health certificate given by the health centers authorized by Civil Aviation Head Office and he must
submit the health certificate with the statem...
the list of international students who have gained right to register for
The candidate student should have the first class health certificate given by the health centers authorized by Civil Aviation Head Office and he must submit the health certificate
AUTHORIZED HOSP...